Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame avuga ko ingabo z’u Rwanda zidatorezwa kugira ngo zishoze intambara, ahubwo ngo zitorezwa kurinda igihugu kugira ngo hatagira uwagishozaho intambara.
![Perezida Kagame yambika umudali umwe mu ba ofisiye bitwaye neza Perezida Kagame yambika umudali umwe mu ba ofisiye bitwaye neza](IMG/jpg/whatsapp_image_2018-07-13_at_05.53.50.jpg)
Yabitangaje mu muhango wo guha amapeti abasirikare 180, basoje amasomo y’icyiciro cy’aba ofisiye bato, wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018.
Yagize ati “Abagiye mu ngabo bashobora kugeza igihe bajya no mu zabukuru bakarangiza izo nshingano zabo batabonye cyangwa batagiye mu ntambara, ni cyo kigamijwe rero. Utegura intambara ariko udashaka ko iba, ariko utorezwa kugira ngo igihe ibaye ndetse kenshi uwayigushojeho uyimurangirize.”
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2018-07-13_at_05.53.50_1_.jpg)
Yavuze ko icyo ari cyo ingabo z’igihugu zitorezwa kurinda igihugu no kudashoza intambara kandi bikazakomeza no ku bo mu gihe kizaza.
Ati “ntabwo ari ngombwa, ntabwo ari byiza, ntabwo bikenewe. Mushyire imbere amahugurwa, kwitoza, ubumenyi, kwiyubaka bigera kure, bigera ku bihe bigezweho ndetse dutegurira n’ibihe bizaza.”
Perezida Kagame yasabye abasoje ayo masomo gukoresha ibyo bize mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2018-07-13_at_05.53.47.jpg)
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2018-07-13_at_05.53.53.jpg)
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2018-07-13_at_05.52.45.jpg)
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2018-07-13_at_05.52.48.jpg)
![](IMG/jpg/whatsapp_image_2018-07-13_at_05.53.45.jpg)
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|