Imvura nke iratangirana n’impera z’uku kwezi kandi hazashyuha cyane

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje iteganyagihe ry’imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza 2022), ryerekana ko ikirere kizashyuha cyane kandi kigatanga imvura nke, izatangira kugwa tariki 30 Kanama 2022 hamwe na hamwe.

Meteo Rwanda ivuga ko inyanja nini za Pasifika n’u Buhinde zifite ubushyuhe buke bugera kuri 79%, kubera iyo mpamvu ngo ibicu by’imvura isanzwe igwa muri aka gace ka Afurika y’Iburasirazuba bizaba bifite ubuhehere buke(imvura nke).

Umuyobozi ushinzwe Iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Anthony Twahirwa yagaragaje uburyo iki gihembwe cya nyuma cya 2022 kuva muri Nzeri kugera mu Kuboza ndetse na nyuma yaho muri 2023 niba hatagize igihinduka tuzaguma dufite ubushyuhe bwo mu nyanja bugenda bukonja.

Imvura y’Umuhindo wa 2022 biteganyijwe ko izatangira kugwa tariki 30 Kanama mu burengerazuba bw’uturere twa Burera, Gakenke, Ngororero, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ndetse no mu bice byose by’uturere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.

Mu bice bisigaye by’uturere twa Burera, Gakenke, Ngororero, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, hose mu turere twa Nyagatare, Gicumbi, Rulindo, Nyamagabe n’ibice byinshi by’uburengerazuba bwa Nyaruguru, Huye, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Gasabo, Nyarugenge na Gatsibo, imvura izatangira ku matariki 09-19 Nzeri 2022.

Mu bice bisigaye by’uturere twa Gatsibo, Gicumbi, Gasabo, Nyarugenge, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye na Nyaruguru, hose mu turere twa Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Ngoma, Kirehe na Gisagara, biteganyijwe ko imvura izatangira kugwa ku matariki 19-29 Nzeri 2022.

Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura y’Umuhindo iteganyijwe gucika hagati ya tariki 15 na 25 Ukuboza 2022, n’ubwo hazajya habaho iteganyagihe ry’iminsi mike mike rizajya ryerekana impinduka zishobora kudahuza n’ibyatangajwe.

Twahirwa akomeza asobanura ko muri icyo gihe cy’Umuhindo mu nyanja ngari hazaba hakonje, ariko ahumutse ku migabane ho ngo hazaba hashyushye cyane.

Ishusho igaragaza uko imvura izacika
Ishusho igaragaza uko imvura izacika

Twahirwa ati "Uyu mwaka uraza mu myaka 10 ya mbere igaragaza ko ifite ubushyuhe bwo hejuru ariko amazi yo mu nyanja cyangwa ubushyuhe bwo mu nyanja bwo buragenda bukonja, bitugaragariza ko dufite amahirwe yo kubona imvura nkeya."

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yasabye inzego zitabiriye imurikwa ry’icyegeranyo kivuga ku Iteganyagihe, gukaza ingamba zo kongera umusaruro no gukumira ibiza.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Charles Bucagu, avuga ko amakuru y’Iteganyagihe bahawe azabafasha gukora igenamigambi ry’iki gihembwe cy’ihinga A 2023.

Bucagu avuga ko bagiye gusesengura ayo makuru bakareba igihe imvura izatangira kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugira ngo habeho kumenya uko bazakora imirimo y’Ubuhinzi.

Ati"Biradufasha cyane kugira igenamigambi ry’Igihembwe, kugira ngo tumenye igihe bazatera (imbuto), tugire inama abaturage uko igihembwe kizatangira n’ubwo iyi ari ishusho rusange, ariko ishobora kugenda ihinduka."

Bigaragara ko imvura y’Umuhindo izagwa mu Gihugu mu byiciro bitatu, aho Intara y’Uburasirazuba yose n’ibice by’Amayaga muri Nyanza na Gisagara bizagwamo imvura ibarirwa hagati ya milimetero(mm) 200-300.

Igice cyo hagati mu Gihugu uvuye mu Majyaruguru ukagera mu Majyepfo giteganyijwe kuzagwamo imvura ibarirwa hagati ya mm 300 na 400, hanyuma igice cy’Iburengerazuba cyose guhera ku Ishyamba ry’Ibirunga kugera mu Majyepfo kuri Nyungwe hateganyijwe imvura ibarirwa hagati ya mm 400-500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka