Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zitari zibaruye zatangiye kwandikwa

Impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Rwanda, kuva mu 2022, bagera ku 11,500 batangiye gukorerwa imyirondoro.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, ku bufatanye bwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Iki gikorwa kigamije gufasha izi mpunzi guhabwa ibyangombwa biziranga, kugira ngo zijye zibasha guhabwa ubufasha bw’ibanze busanzwe, na serivisi bigenerwa izindi mpunzi.

Ubwp umutwe wa M23 wuburaga imirwano hagati yawo n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), nibwo impunzi z’Abanyekongo zatangiye guhungira mu Rwanda ziturutse muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.

Benshi mu Banyekongo bahungira mu Rwanda binjira banyuze inzira zitemewe, bahunga itotezwa n’iyicarubozo bakorerwa na FARDC, hamwe n’imitwe yitwaza intwaro yifatanyije na FDLR mu guhangana na M23.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi hafi ibihumbi 80 z’Abanyekongo, harimo n’abamaze imyaka isaga 25 Leta yabo itita ku kibazo cyabo, kuko muri iyo myaka yose nta muyobozi n’umwe wo muri icyo gihugu wigeze asura izo mpunzi.

Ni mu gihe raporo igaragazwa na UNHCR, kugera mu muri Kamena 2023 mu Rwanda hari impunzi 133,671 zigize imiryango 36,955 zirimo izanditswe 124,149, inshya zari zimaze kugera mu Rwanda zitarandikwa zikaba 8,681.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka