Impuhwe n’urukundo Papa Francis yagaragarije abandi, byabereye benshi icyitegererezo - PS Mukeka

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yavuze ko impuhwe n’urukundo Papa Francis yagaragarije abandi, byabereye benshi icyitegererezo harimo n’u Rwanda.

PS Mukeka Clémentine yandika ubwo butumwa
PS Mukeka Clémentine yandika ubwo butumwa

Ni ubutumwa Mukeka Clémentine, yanditse mu gitabo cyashyiriweho kwandikamo ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro na Kiliziya Gatolika ku bw’urupfu rwa Papa Francis, witabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Mata 2025.

Yagize ati ’’Mu izina rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nihanganishije Guverinoma ya Vatican, Kiliziya Gatolika, ndetse n’abemera bose bo hirya no hino ku Isi, ku bw’urupfu rwa Papa Francis.”

Mukeka yakomeje avuga ko Papa Francis yabereye benshi icyitegererezo, ati “Nyirubutungane yari umuyobozi ushimwa ku bwa Roho, ndetse impuhwe n’urukundo ku bandi byabereye icyitegererezo miliyoni z’abantu barimo n’aba hano mu Rwanda. Ibigwi bye bizakomeze kubaho binyuze muri kiliziya n’ibikorwa by’abo yari asangiye umuhamagaro.”

Papa Francis yitabye Imana mu gihe hari icyifuzo cy’uko azasura u Rwanda, akaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika wa kabiri ku Isi ugendereye u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Vatikani bwatangaje ko nyakwigendera Papa Francis, azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka