Impinduka mu Buyobozi: Rubingisa na Barore bahawe inshingano nshya
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, yakoze impinduka mu nzego zitandukanye za Leta, harimo no mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Muri izo mpinduka harimo kuba Pudence Rubingisa wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, naho umunyamakuru Cleophas Barore akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBA, asimbuye Arthur Asiimwe woherejwe gukorera muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, DC.

Dore impinduka zakozwe nk’uko zikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente:
Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111 n’iya 112;
Ashingiye kandi ku biteganywa n’ltegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by ’Intara, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9;
None ku wa 14 Ukuboza 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bakurikira:
Mu Biro by Umukuru w’Igihugu:
Bwana Valens Uwineza: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika
Madamu Juliana Kangeli Muganza: Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga:
Col. (Rtd) Donat Ndamage: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique
Madamu Urujeni Bakuramutsa: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan
Bwana Lawrence Manzi: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Brazil
Bwana Arthur Asiimwe: Deputy Chief of Mission muri Ambassade y’u Rwanda i Washington, DC
Muri MINALOC n’Inzego z’Ibanze:
Bwana Pudence Rubingisa: Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba
Bwana Samuel Dusengiyumva: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali
Madamu Solange Ayanone: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali
Abandi Bayobozi:
Bwana Cléophas Barore: Umuyobozi Mukuru wlkigo cy’lgihugu cy’ltangazamakuru (RBA)
Dr. Félicien Usengumukiza: Umuyobozi Wungirije wikigo cy’lgihugu cy’Imiyoborere (RGB)
Dr. Willy Mugenzi: Chief Operations Officer (COO)mu kigo cya Rwanda Cooperation Initiative (RCI)
Madamu Stella Nteziryayo: Chief Economist muri Minisiteri y’lmari n’lgenamigambi (MINECOFIN)
Madamu Anita Kayirangwa: Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’lkirenga
Bwana Eric Uwitonze Amahoro: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye impinduka umukuru w’igihugu cyacu yakoze mu b’ubuyobozi by’umwihariko kuba Barore yabaye umuyobozi mukuru wa RBA kuko ni inararibonye Kandi umuhanga cyane.