Imodoka Nzabakirira Gaspard yajyanye mu ibagiro zigiye kumukoraho

Uwitwa Nzabakirira Gaspard utuye mu Kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, agura imodoka zishaje zahoze zitwara abagenzi, akazisenya (akazibaga) akagurisha ibyuma; ariko noneho bigiye kumuviramo gutanga utwe bitewe n’uko izo modoka yaguraga zabaga zifitiye imyenda Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority).

Ubusanzwe imodoka ikoreshwa ubucuruzi yishyura amafaranga y’imisoro, ariko ba nyir’izo modoka aho kuyatanga ngo bahengera ibirarane byababanye byinshi, byahurirana n’uko zishaje bakazigurisha ku mafaranga make (ibihumbi 500 Rwf nk’uko Nzabakirira ngo ari ko yaziguraga).

Nzabakirira Gaspard agura imodoka za taxi zishaje, akazijyana iwe muri Jali kuzibagirayo.
Nzabakirira Gaspard agura imodoka za taxi zishaje, akazijyana iwe muri Jali kuzibagirayo.

Ni urugendo rwa kilometero nk’10 kuva i Nyabugogo kugera i Jali kwa Nzabakirira, aho asanzwe ajyana imodoka zo mu bwoko bwa minibus (hiace), akazisenya, akagarukana ibyuma (ama pieces) kubigurishiriza Nyabugogo.

Uwo mugabo wari wahamagajwe ku Biro bya Polisi bihana abanyereza imisoro biri i Gikondo (hafi y’ahitwa ku mazi), yabwiye itangazamakuru ati ”Ntabwo nari nzi ko ba nyir’izo modoka baba bagomba kugurisha ibinyabiziga byabo babanje kwerekana impapuro ko nta madeni bafitiye Leta”.

Nzabakirira yavuze ko yari akiri mushya mu mwuga wo kugura imodoka zishaje no kuzisenya akagurisha za ‘pieces’, kuko ngo yari atarawumaramo amezi atatu kandi akaba ngo yari amaze kugura imodoka esheshatu gusa ariko; hari umubyeyi utuye haruguru ye umuvuguruza ko ako kazi ngo akamazemo imyaka igera kuri itatu.

Komiseri Wungirije muri Rwanda Revenue Authority, Robert Mugabe, uyobora ishami rishinzwe kurwanya magendu, yavuze ko Nzabakirira aregwa kugura ibintu mu buryo butemewe no gutuma havuka ibindi byaha, kuko ngo ibyapa(plaque) by’izo modoka bitigeze bizanwa kuri Rwanda Revenue, bishobora gushyirwa ku zindi modoka mu buryo bwo gukora amanyanga.

Yavuze ko nihamara kubarurwa imisoro ibinyabiziga byose byabazwe na Nzabakirira bibereyemo Leta, nyiri gufatirwa mu cyuho ngo ari we uzayishyura; keretse yerekanye abamugurishijeho izo modoka nk’uko (uyu Nzabakirira) yemeye kuzafatanya na Polisi kubashaka.

Robert Mugabe yakomeje avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro kitarabarura imodoka zikoreshwa ubucuruzi zose, kugira ngo hasuzumwe izifite ibirarane by’imisoro zaba zikiri mu muhanda cyangwa zaramaze kujyanwa mu ibagiro; mu rwego rwo gushishikariza ba nyirazo kuzitangira imisoro mbere yo gufatirwa ibihano.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe numvaga hatitawe ku gihe uwo mugabo amaze mukazi ke hakurikiranwa abamugurishije ariko bikamubera isomo mbere yo kugura izo modoka akabanza akamenya niba izo modoka ntabibazo zifitanye n’ubuyozi.Murakoze.

Ntirenganya Emmy yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka