Imiryango 500 yubakiwe amashyiga ya Biogaz
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma na Rwamagana, batangije igikorwa cyo gushyikiriza amashyiga ya Biogaz, imiryango 500 mu baturage batuye utwo Turere.
![Bishimiye kuba baruhutse imyotsi yaturukaga ku nkwi bakoreshaga Bishimiye kuba baruhutse imyotsi yaturukaga ku nkwi bakoreshaga](IMG/jpg/imyotsi-2.jpg)
Aya mashyiga ya Biogaz yatanzwe ku bufatanye bwa UNDP ndetse na Leta y’u Rwanda. Uko ari 500, yasaranganyijwe ku buryo bungana ku buryo mu Karere ka Ngoma, yahawe abaturage 250 n’abandi 250 mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko guhitamo abahabwa aya mashyiga bashingiraga ku kuba umuntu atishoboye ariko nanone afite inka zirenze imwe kugira ngo abone amase ariko nanone inka zikaba ziri mu bwishingizi kugira ngo nagira ibyago igapfa, azashumbushwe indi, kugira ngo Biogaz idahagarara gukora.
Ikindi ngo abazihawe babanje guhugurwa kugira ngo bazabashe kuzifata neza.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, we avuga ko bazitezeho byinshi byiza harimo kurengera ibidukikije no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
![Izuba iyo rivuye rishyushya iki gikoresho umuriro ukaboneka Izuba iyo rivuye rishyushya iki gikoresho umuriro ukaboneka](IMG/jpg/izuba-4.jpg)
Yagize ati “Zizadufasha gukemura ibibazo bitatu harimo kubungabunga ibidukikije, kubungabunga ubuzima bw’abaturage bacu kuko iyo bacanaga imyotsi yajyaga mu bihaha byabo bakarwara indwara z’ubuhumekero, ndetse no kuba amafaranga yakoreshwaga bagura inkwi n’amakara azakoreshwa ibindi bibateza imbere.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko igikorwa cyo guha abaturage amashyiga ya Biogaz, ari umuhigo w’Isi n’u Rwanda wo kurinda Isi, habungabungwa ibidukikije.
Yavuze ko kuba Intara y’Iburasirazuba irangwamo amapfa ahanini biterwa n’uko nta mashyamba ahari kandi n’ahari abaturage bayakoresha mu gucana.
Avuga ko kubera ikibazo cy’amapfa, hafashwe umwanzuro wo gutera amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba no kurinda ahari.
![Kugira ngo umuriro wo guteka no gucana uboneke hifashishwa amase avangwa n'amaganga n'amazi Kugira ngo umuriro wo guteka no gucana uboneke hifashishwa amase avangwa n'amaganga n'amazi](IMG/jpg/amase-2.jpg)
Ati “Dufite ikibazo gikomeye cy’ibicanwa aho usanga dutema ibiti ndetse n’amashyamba bigatuma hakomeza kuba ubutayu, kubufatanye na UNDP, hatekerejwe ingamba zikomeye zirimo kugabanya umuvuduko wo gusenya no gutema amashyamba hakifashishwa uburyo bwa Biogaz.”
Yasabye buri wese kuba imboni y’ibidukikije, barinda amashyamba kugira ngo ejo batazahura n’ikibazo cy’ubutayu.
Mukandahunga Marie Josée, umwe mu babyeyi bahawe amashyiga ya Biogaz avuga ko yashimishijwe n’aya mashyiga kuko yamaraga amasaha arenga atandatu ashakisha ibicanwa.
Yagize ati “Inka Perezida yampaye inkuye mu myotsi kuko amase yayo n’amaganga ari byo bincanira, ubundi namaraga amasaha atandatu nshakisha inkwi simbone umwanya munini wo gukorera abana banjye ariko ubu umwanya namaraga nshakisha inkwi nzajya nywumara mu kazi kanteza imbere.”
Ohereza igitekerezo
|
Reka nisabire umunyamakuru w’ikinyamakuru cyacu dukunda Kigalitoday,GASANA SEBASAZA Emmanuel watugejejeho iyi nkuru, azasubireyo nyuma y’amezi 6 adukorere indi nkuru igaragaza iko biogaz zahawe imiryango 500 zihagaze.
Ababa bafite amakuru ku mikoreshereze ya Biogaz mu Rwanda cyane cyane mu turere tumaze igihe dukoreramo uyu mushinga badusangiza amakuru, ni kenshi twagiye twumva tunabona mu biyamakuru Radiyo Televiziyo Social Media, abaturage bazubakiwe bagaragaza ko zitamaze kabiri zitarapfa, akenshi bitewe n’uko ibisabwa kugirango Gaz iboneke(amase, umwanda...) bigorana ku byuzuza, ugasanga amafaranga yatazwe kuri icyo gikorwa apfuye ubusa.
mwebwe abazubakiwe mudusangize ku mikorere yazo
Murakoze.