Imiryango 28 y’abarokotse Jenoside yahawe ibikoresho byo mu nzu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije ibikoresho by’ibanze byo mu nzu imiryango 28 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka ibiri barara hasi.
Ibikoresho birimo ibitanda, imifariso n’intebe, ni byo byatanzwe ku miryango 28 itishoboye, mu miryango 76 yamaze guhabwa inzu zubatswe n’Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).
Abaturage bubakiwe inzu mu mwaka wa 2017 ndetse bizezwa kuzahabwa ibikoresho birimo intebe, ibiryamirwa, amarido n’ibindi batagombye kujyanamo ibirago n’ibindi bari bafite bishaje.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Ishimwe Pacifique, ashyikiriza abaturage ibi bikoresho, yijeje ababihawe gukomeza kubaba hafi, abasaba kubifata neza ndetse bakanakomeza kwitabira umurimo mu rugendo rwo kwigira.
Yagize ati “Ibi bikoresho n’iby’ibanze byo kubafasha kugira ngo mwe kuba mu nzu itagira icyo kuryamaho ndetse no kwicaraho. Icyo tubasaba ni ukubifata neza ndetse mu gihe hagize ikigira ikibazo mukihutira kugisana kugira ngo bizabashe gukomeza kubafasha ku buryo burambye”.
Nubwo akarere katanze ibi bikoresho, Habiyaremye Karim, ukuriye Umuryango Ibuka mu murenge wa Rugerero, avuga ko bidahagije.
Habiyaremye avuga ko nubwo hatanzwe ibitanda imifariso n’intebe hari ibibura nka amarido, ibikoresho by’isuku mu nzu, kandi akarere kari kabijeje kubaha ibikoresho bishya bituma basiga ibyo bari bafite.
Ati “Ni byo dushaka kubaza ubuyobozi, nubwo dushima ibyo bakora, ariko hari ibindi abaturage bakeneye kandi bari bijejwe kubona”.
Habiyaremye avuga ko nubwo abatujwe mu nyubako zubatswe na FARG ari imiryango 38, harimo abafite icyo gukora kibatunga ariko hakaba n’abandi bakeneye gufashwa kubera imibereho igoranye.
Ibikoresho byatanzwe n’Akarere ka Rubavu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshanu n’ibihumbi 900.
Ohereza igitekerezo
|