Ikipe y’igihugu ya Ghana y’abagore yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, ikipe y’igihugu ya Ghana y’umupira w’amaguru mu bagore, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane, nibwo binyuze ku rubugwa rwa X rw’iyi kipe y’igihugu y’abagore ya Ghana, bashyizeho ubutumwa buherekejwe n’amafoto bagaragaza ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakabaha icyubahiro ndetse banashyira indabo ku mva bashyinguyemo.

Iyi kipe iri mu Rwanda aho yari yaje gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, kizabera muri Maroc mu 2024 wakinwe tariki 20 Nzeri 2023, igatsinda Amavubi ibitego 7-0.

Kuri uyu wa Kane kandi, iyi kipe yanakoze imyitozo mbere yo gusubira muri Ghana, aho izakira Amavubi ku wa 26 Nzeri 2023 mu mukino wo kwishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka