Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryasabwe kwita ku barangiza ibihano ku byaha bya Jenoside

Abadepite bagize komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, basabye ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki gukorana n’izindi nzego hagakomeza gutangwa inyigisho ku bafunguwe barangije ibihano ku byaha bya Jenoside.

Abagize ihuriro ry'imitwe ya Politi baganira n'Abadepite
Abagize ihuriro ry’imitwe ya Politi baganira n’Abadepite

Mu biganiro byabaye mu Nteko Ishinga Amategeko byahuje iyi Komisiyo ndetse n’Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki, ku ruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020, tariki 24 Mata 2025, basanze aba bantu barangiza ibihano bakoze Jenoside hari bamwe baba batarahinduka ku buryo gusubira mu muryango nyarwanda, ndetse no kugira imibanire myiza n’abandi bikomeza kubagora.

Impamvu babisabwe, ni uko ugisanga mu bafunguwe hakiri abantu barekurwa batarahinduka ndetse ibyaha bakoze batarabyemera, bagatsimbarara bumva ko batahaniwe ukuri.

Perezida wa Komisiyo Ndangiza Madine, yasabye ko bakwita cyane ku barangiza igihano baba barakatiwe bitewe n’impamvu z’uko usanga hari bamwe, baba batariyakira ndetse ntibiborohere kubana neza n’abo basanze.

Bimwe mu byifuzo byo gufasha aba barangije ibihano, harimo kubakorera ubujyanama mu by’ihungabana kuko byagaragaye ko na bo barifite biturutse ku byaha bakoze, kubasobanurira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ndetse no kubabwira umurongo wa Politiki wubatswe kugira ngo bumve ko nta rwikekwe bagomba kugira mu Banyarwanda.

Ati “Aba bantu nibigishwa bizanagabanya ingengabitekerezo mu rubyiruko, kuko usanga abana bakiri bato bayifite ariko wakurikirana ugasanga ituruka mu miryango yabo”.

Hon. Kayigire Therence yavuze ko kuba abana bato bafite ingengabitekerezo bituruka ahantu hatandukanye, harimo n’imiryango yabo ibyo yise ‘Ibiganiro byo ku ishyiga”, aho byose babicengezwamo n’ababyeyi babo n’abo mu miryango yabo, kandi ugasanga ari ibinyoma nta kuri byubakiyeho, abana nabo bakabimira bunguri.

Ati “Nubwo hakiri urugendo nsanga ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu rubyiruko ituruka ku biganiro bibi byuzuye urwango bahabwa n’ababyeyi babo, ndetse bamwe mu rubyiruko bakumva ko banafungiwe ubusa batazize ibyaha bakoze. Bituma rero abana bakura bifitemo ayo macakubiri, ngasaba ko habaho kwigisha abo bantu n’imiryango yabo kugira ngo babane neza n’abo bahemukiye, by’umwihariko hakabaho n’ibiganiro ku nzego z’ibanze, aho bishoboka abakiri bato bakabyitabira”.

Ikindi abagize imitwe ya Politiki basabwe, ni ugukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo abarangije ibihano bahabwe inyigisho ku kamaro ko kubana mu mahoro, kugira ngo bashobore kubana n’abarokotse Jenoside mu buryo bwubaka kandi bose batekanye.

Kumenya guca bugufi no gusaba imbabazi ni ingenzi ku barangije ibihano, bigishwa gusaba imbabazi ku byaha bakoze, ndetse bagasobanukirwa n’ingaruka z’ibyo bakoze ku baturage muri rusange.

Imitwe ya Politiki yakoze iki mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda?

Ni byinshi ihuriro ry’imitwe ya politiki ryakoze, ariko muri iyi nkuru twibanze ku byo yafashije urubyiruko.

Mu rwego rwo kwigisha urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki ibirebana na politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda, mu masomo biga mu Ishuri ry’Ihuriro ryigisha politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership Academu/YPLA), Ihuriro ritumira Inzego za Leta, MINUBUMWE na SENA, zigatanga ibiganiro byibanda ku bumwe bw’Abanyarwanda. Muri ibyo biganiro SENA yatanze ikiganiro ku Mahame Remezo u Rwanda rugenderaho.

Uru rubyiruko rusobanurirwa ko ayo mahame ashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko bagomba kubumbatira ubumwe bwabo no kubuteza imbere, by’umwihariko, ihame rya kabiri rishishikariza Abanyarwanda bose gushyira imbere ubumwe bwabo.

Bigishijwe icyakorwa kugira ngo politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ishobore kugera ku ntego zayo, nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki Gisagara Theoneste.

Ati “Ni ugukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo bikigaragara hirya no hino mu Karere no ku Isi. Tuzakomeza gutanga ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda mu Gihugu no mu mahanga, no kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubafasha gukomeza gukira ibikomere batewe na Jenoside”.

Gisagara avuga ko bazakomeza kwigisha urubyiruko amateka nyakuri y’u Rwanda rugasobanurirwa ibyashenye ubumwe bw’Abanyarwanda, rukanagaragarizwa uruhare rwarwo mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kubuteza imbere.

Ati “Ababyeyi bakwiye gukomeza gutoza abana babo indangagaciro nyarwanda zirimo ubworoherane, ubupfura, gukunda umurimo no kubabwiza ukuri ku mateka y’u Rwanda”.

Iri huriro ry’imitwe ya Politiki rizakomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo gusesengura ibibazo no kubishakira ibisubizo, byaba ibibazo by’imbere mu Gihugu, mu Karere no hiryo no hino ku Isi.

Rizanakomeza guharanira no guteza imbere imiyoborere myiza, gutanga serivisi nziza, guca akarengane, gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe no kurwanya ruswa n’icyenewabo.

Ati “Tuzakomeza kwigisha demokarasi twahisemo y’ubwumvikane, kuko ishyira imbere ubumwe bw’Igihugu, ibiganiro, ubworoherane muri politiki no gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka