Iburasirazuba: Umuganda wibanze ku gukumira ibiza no gusana ibyo byangije

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda usoza uku kwezi, wibanze ku bikorwa byo gusana inzu n’imihanda byangijwe n’ibiza, ndetse no gusibura imirwanyasuri, gutunganya inzira z’amazi, kuzirika ibisenge by’inzu no gusiba ibinogo mu mihanda.

Imvura igwa irimo guteza ibibazo mu mihanda itandukanye, bakaba biyemeje kuyisana
Imvura igwa irimo guteza ibibazo mu mihanda itandukanye, bakaba biyemeje kuyisana

Mu Mirenge igize Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa gatandatu, abaturage bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi, wibanze ku bikorwa byo gusana ibikorwa remezo, imihanda y’imigenderano no gusanira inzu abaturage basenyewe n’ibiza. Ku rwego rw’Akarere uyu muganda ukaba wabereye mu Murenge wa Gashora.

Mu Karere ka Gatsibo, abayobozi n’abatuye b’Akagari ka Kanyangese Umurenge wa Rugarama bifatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata, wibanze ku gusiba imyobo yacukuwemo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Hari mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’isuri n’impanuka muri iki gihe cy’imvura.

Nyuma y’Umuganda, abaturage bahawe ubutumwa butandukanye burimo, kwigira, umutekano, kwirinda amakimbirane yo mu muryango, gutanga ubwisungane mu kwivuza na Ejo Heza ku gihe, kutangiza ibidukikije no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite.

Basibuye inzira z'amazi kugira ngo adatera isuri mu mirima no mu ngo z'abaturage
Basibuye inzira z’amazi kugira ngo adatera isuri mu mirima no mu ngo z’abaturage

Akarere ka Kayonza, mu Mirenge yose y’Akarere abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2025.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wakorewe mu Murenge wa Mwiri, Akagari ka Nyawera, hasanwa umuhanda wangijwe n’ibiza byatewe n’imvura.

Uyu muganda kandi wanibanze ku gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo gukumira ibiza bituruka ku mvura, gusibura inzira z’amazi, gutema ibihuru n’ibigunda bifasha imibu ikwirakwiza Malariya kororoka, no gusubiranya ibisimu by’ahacukurwa amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mutenderi, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2025 ahatunganyijwe umuhanda, basibura inzira z’amazi ndetse banasiba ibinogo mu muhanda ureshya na Kilometero eshanu (KM 5).

Inzu zasenywe n'ibiza zasanwe
Inzu zasenywe n’ibiza zasanwe

Ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, umuganda wakorewe mu Murenge wa Kiyombe Akagari ka Tovu, ahasibuwe imirwanyasuri n’inzira z’amazi mu rwego rwo gukumira ibiza bituruka ku mvura.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu bikorwa byo gutunganya umuhanda mu Kagari ka Nyagasenyi.

Nyuma y’umuganda, abaturage bakanguriwe gukora cyane bakiteza imbere ubwabo n’Igihugu muri rusange, kwirinda ibiyobyabwenge, kunoza isuku hose no gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza, cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi kandi ivanze n’umuyaga, bazirika ibisenge by’inzu, gutera ibiti no kubibungabunga.

Isuri yateje ibinogo mu mihanda, abaturage bakaba biyemeje kubisiba
Isuri yateje ibinogo mu mihanda, abaturage bakaba biyemeje kubisiba
Ibisimu byacukuwemo amabuye y'agaciro byasibwe mu rwego rwo gukuraho aho imibu itera Malariya yororokera
Ibisimu byacukuwemo amabuye y’agaciro byasibwe mu rwego rwo gukuraho aho imibu itera Malariya yororokera
Imihanda y'imigenderano yari yarasibye na yo yasibuwe
Imihanda y’imigenderano yari yarasibye na yo yasibuwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka