Iburasirazuba: Abaranzwe n’ibikorwa by’Ubutwari bagabiwe inka
Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’abahishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside, bahawe inka mu rwego rwo kubashimira ibikorwa by’ubwitange n’Ubutwari bakoze.
Ni ku nshuro ya 30, umunsi w’Intwari wizihizwa, kuri iyi nshuro ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu".
Mu Karere ka Bugesera uyu munsi wibanze ku mbyino n’ibiganiro byahawe abaturage biganisha ku butwari. Nanone ariko baremeye bagenzi babo batishoboye babaha ibiribwa, ariko by’umwihariko hakaba haremewe umuryago wa nyakwigendera, Sibomana Ananias, wanze kwitandukanya n’Abatutsi mu ishuri ry’i Nyange ubwo babicaga, na Zigirumugabe Silas warokoye Abatutsi, igihe cya Jenoside yabakorewe mu 1994, abatwara ku mutwe mu cyibo.
Mu Karere ka Gatsibo, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Muhura, aho batatu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, bahawe inka mu rwego rwo kubashimira.
Akarere ka Kayonza, uyu munsi wanahujwe n’inama mpuzabikorwa y’Akarere, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yibukije abiyitabiriye ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ahubwo hasigaye urugamba rwo kwiteza imbere.
Yasabye abaturage kuvana amaboko mu mufuka bakitabira umurimo, ariko nanone asaba abayobozi n’abandi bakuru gushishikariza urubyiruko guhanga umurimo.
Yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe Akarere gafite harimo ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu Karere ka Kirehe, umunsi w’Intwari wizihirijwe mu Murenge wa Gatore, ibirori by’uyu munsi bikaba byibanze ku biganiro biganisha ku butwari, ariko n’abaturage bamurika ibikorwa byabo byabafashije kwiteza imbere.
Akarere ka Ngoma, urubyiruko rutandukanye rwaraye mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Intwari, aho bahawe ibiganiro bitandukanye byose biganisha ku butwari ndetse banibutswa ko batabigeraho badafite imyifatire myiza.
Mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare, hizihijwe umunsi w’Intwari ariko ku rwego rw’Akarere ukaba wizihirijwe mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Bufunda.
Umuturage witwa Nzabakiriraho Charles, yatanze ubuhamya bw’uko yiteje imbere kubera Ubuyobozi bwiza. Uyu ni umuhinzi w’urutoki kuko nibura ku kwezi asarura arenze 500,000Frw.
Abaturage bahawe ibiganiro byagarutse ku bikorwa by’Ubutwari byaranze Abanyarwanda, ku bwo kwitangira Igihugu. Abaturage basabwe kwagura ibitekerezo bakiga cyane kuko amashuri yabegereye bitandukanye na mbere, aho hari bamwe mu Banyarwanda babuzwaga kwiga.
Akarere ka Rwamagana ho abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage ahatashywe imuhanda mishya ya kaburimbo ireshya na Kilometero 4.460, yuzujwe mu Mujyi wa Rwamagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije abaturage ko umunsi w’Intwari ufasha Abanyarwanda kuzirikana Ubutwari bwaranze Intwari z’u Rwanda, n’igihango bafitanye na zo kandi ko bafite inshingano zo gukunda Igihugu, kugira uruhare mu burezi bw’abana, iterambere, umutekano no gusigasira ibyagezweho.
Inkuru zijyanye na: Intwari z’u Rwanda
- Gisagara: Basanga kurera neza abo wabyaye na bwo ari Ubutwari
- Kamonyi: Abatuye aho Fred Rwigema yavukiye biyemeje gukomeza Ubutwari bwe
- Kanombe: Bizihije Umunsi w’Intwari bataha umuhanda wa kaburimbo biyubakiye
- Gakenke: Bamurikiwe ibikorwa byatwaye za Miliyari mu kwizihiza Umunsi w’Intwari
- Urukundo rw’Igihugu rukwiye kutubamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri - Urubyiruko rwa Muhima
- Rubyiruko mugire ubutwari bwo gukomeza kubaka u Rwanda – Minisitiri Dr Bizimana
- Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu
- #Ubutwari2024: RDF Band yataramiye abitabiriye igitaramo gisingiza Intwari
- Kicukiro: Muri Niboye bakoze urugendo, bibuka urwo Intwari zakoze zitangira Igihugu
- Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC
- Icyo ijoro rya 1997 ryakwigisha urubyiruko rw’ubu mu mboni z’Intwari z’i Nyange
- Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu (Amafoto + Video)
- Reba uko byari byifashe mu gitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda (Amafoto na Video)
- Abanyarwanda bemerewe gutanga kandidatire y’uwo babona waba Intwari - CHENO
- Ni ba nde kugeza ubu u Rwanda rwahaye impeta(imidari) z’ishimwe?
- Kicukiro: Urubyiruko rwibukijwe ko Ubutwari butangira umuntu akiri muto
- #HeroesCup : APR FC yasezereye Musanze FC igera ku mukino wa nyuma
- Kicukiro: Bashimye ubutwari bwaranze Inkotanyi, biyemeza kuzifatiraho urugero
- CHENO yatangiye gushakisha abagaragaje ibikorwa by’Ubutwari mu rubyiruko
Ohereza igitekerezo
|