Ibinezaneza byo gusanirwa inzu byatumye akira, ata akabando
Rosemary Nyiramandwa w’imyaka 68 akaba atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mugobore, Umurenge wa Simbi, yasaniwe inzu yari yaramusenyukiyeho maze n’ubwo yari asigaye agendera ku kabando, akira atagiye kwa muganga.
Inzu ya Nyiramandwa, kimwe n’izindi 14 zo mu Mudugudu wa Rugarama zari zishaje cyane kuko zahawe abazituramo mu 1997. Zasanwe n’abanyamuryango ba FPR bo mu bigo bikorera mu Karere ka Huye, zikaba zaratoranyijwe mu zari zimeze nabi kurusha izindi, dore ko uyu mudugudu urimo inzu zibarirwa muri 70.
Ubwo zatahwaga ku itariki 30 Kamena 2023, Nyiramandwa yagize ati “Iyo imvura yagwaga ntarateka, byabaga birangiye. Haravaga cyane, ugasanga mu nzu habaye nko mu gishanga, uretse mu kantu gatoya nigobekagamo hariya muri salon.”
Yunzemo ati “Ubu Imana yangiriye neza, none nanahise nkira. Nagenderaga ku kabando ncumbagira.”
Ku kibazo cyo kumenya icyatumaga acumbagira, yasubije agira ati “N’ubuzima bubi butera uburwayi ga! None se ko ntaho nivuje, ahubwo nkaba narabonye nicaye neza nkakira, akabando nkagata ubu nkaba ngenda neza! Nari namaze igihe ntahinga, ariko ubu uwampa umurima nawuhinga. Abantu ntibarangirira icyizere ngo bajye bampa n’ikiraka kuko bari bamenyereye ndi umupfu mu bapfu.”
Francine Itangishaka na we yashimye ababasaniye inzu, kimwe n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buzirikana abakene. Yashoje agira ati “Dufite icyizere ko n’abatarasanirwa Imana izabakoresha na bo mukabaha ubufasha.”
Eshanu muri izo nzu zasanwe n’abanyamuryango ba FPR b’Akarere ka Huye, enye zisanwa n’abo muri JIBU, World Vision isana ebyiri naho IPRC-Huye, Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, umuryango FXB na CHUB basana imwe imwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko uretse mu Murenge wa Rugarama, muri rusange inzu zari zimeze nabi muri Huye, zasanwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 ari 282.
Mu rwego rwo gutaha ibikorwa bakesha kwibohora kandi, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatashye isoko rya kabiri ryubatswe na koperative Ingenzi za Huye, imihanda ya Kaburimbo yubatswe mu mujyi i Huye n’ibiro by’Umurenge wa Ngoma.
Ohereza igitekerezo
|