Ibikorwa bya Musenyeri Raphael ngo ni urugero rwiza ku Banyarwanda bose
Ubwo muri paruwasi ya Gisagara hizihizwaga yubile y’imyaka 100 musenyeri Raphael Sekamonyo amaze avutse, abihayimana batandukanye bagiye bagaruka ku bikorwa byiza byamuranze ndetse bahamagarira buri Munyarwanda kwigana ibi bikorwa.
Umuhango wo kwizihiza iyi yubile wabaye kuwa gatandatu tariki 06/09/2014; Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Butare, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumwigira byinshi kuri Musenyeri Sekamonyo birimo kugira urukundo, umurava ndetse n’ubwitange mu buzima bwa buri munsi.

Kwizihirizwa Yubile kwa musenyeri Rafayile atakiriho, ngo muri Kiriziya Gatorika bifatwa nk’umwanya wo kongera kuzirikana ko uwakoze neza adapfa, ibi bikaba bitangazwa na musenyeri Ismaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Kabgayi akaba n’umuyobozi w’inama Nkuru y’abepiscopi Gatorika mu Rwanda.
Ati “Urebye umurimo ukomeye yatangiye yanakoze, ni impamvu ikomeye ituma kiriziya igaragaza ko iyo umuntu apfuye yarakoze neza aba ariho iruhande rw’Imana ariko kandi aba ari kumwe natwe mu bikorwa aba asize”.

Bimwe mu byaranze ubuzima bwa musenyeri Raphael binatuma yibukwa birimo kuba yarabaye Umunyarwanda wa mbere washinze umuryango w’abihaye Imana, aho yashinze ababikira b’Abizeramariya, mu karere ka Gisagara mu mwaka w’1956.
Uyu muryango uzwiho gufatanya na Leta ibikorwa bigamije gufasha abatishoboye cyane cyane abageze mu zabukuru, babumbirwa hamwe mu bigo. Kuri ubu, izi ngo zihurizwamo abakuze zikaba zigera ku munani mu Rwanda.

Pasteur Ngirumutware, ni umwe mu bafashirizwa muri izi ngo. Kuri we, ngo iyo ibigo bahurizwamo nk’abakuze bitabaho, amasaziro ye yari kuba mabi. Ubu yishimira ibimukorerwa kimwe na bagenzi be, birimo kwita ku buzima bw’umubiri aho buhwagirwa ndetse bakanahabwa ubwisungane mu kwivuza.
Ati « Ntabyo batadukorera rwose, batwitaho, bakadukarabya, bakatuvuza byose rwose ni byiza sinanibaza uko twari kuba tumeze iyo ibi bigo bitaza kubaho ».

Umuyobozi w’Abizeramariya ku isi, Sœur Pelagie Mujawayezu, avuga ko uyu muryango ahagarariye witeguye kongera no gukora ibikorwa by’urukundo hirya no hino ku isi, bashingiwe ku mutima w’impuhwe waranze musenyeri Rafael.
Musenyeri Sekamonyo yavukiye mu cyahoze ari Butamwa mu 1914, yitaba Imana tariki ya 27/05/1995. Uyu muryango w’Abizeramariya yashinze ufite ingo 29 ku isi.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Yatubereye umubyeyi mwiza cyane yadufashije muribyinshi Imana imwishire
Yatubereye umubyeyi mwiza cyane yadufashije muribyinshi Imana imwishire
Mubyeyi wacu umurage wadusigiye w’urukundo, tuzawukurikiza,
abafurere b’abizeramariya biga igihe kingana iki? bigira he?
Umva Fite Ikibazo Umuryango Wa Bizeramariya Wisunga Uwuhe Mutagatifu?