Ibihugu bya COMESA biriga uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryakwiyongera

Impuguke zo mu bihugu bihuriye mu muryango wa COMESA, zahuriye i Kigali mu Rwanda, mu nama igamije kureba uko ikoranabuhanga ryakongerwamo imbaraga muri ibyo bihugu, rikagera kuri benshi kuko ryihutisha iterambere.

Bararebera hamwe uko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ryakwiyongera muri COMESA
Bararebera hamwe uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryakwiyongera muri COMESA

Iyo nama yatangiye ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, irareba uko abikorera bahabwa ubushobozi kugira ngo bagere ku ikoranabuhanga, bityo bakorane neza hagati yabo ndetse n’inzego za Leta kugira ngo serivisi zihute kandi zinoze.

Umukozi ushinzwe kwihutisha ishyirwa rya serivisi za Leta ku ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Angelos Munezero, avuga ko ibyigirwa muri iyo nama ari ingirakamaro, kuko bigamije iterambere rya buri gihugu.

Agira ati “Mu bya mbere ikoranabuhanga rigomba gufasha harimo ubucuruzi butagira imipaka. Ni ukuvuga umuntu wo muri kimwe muri ibi bihugu ashobora gushyira igicuruzwa ku rubuga runaka, uw’ahandi akakireba akagishima. Ni ngombwa ko uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga bukorwa neza, ibigo bibishinzwe mu bihugu byombi bikabigenzura, haba hanabaye ikibazo bikoroha kugikurikirana, ibyo ni bimwe mu birimo kwigwaho muri iyi nama”.

Akomeza avuga ko muri iyo nama, barebera hamwe uko ababashije gutangira imishinga iteza imbere ikoranabuhanga mu bihugu byabo, babona inkunga kugira ngo idasubira inyuma kandi ikenewe muri urwo rugendo ibihugu birimo.

Munezero avuga kandi ko u Rwanda rufite intego y’uko serivisi za Leta zose mu myaka ibiri iri imbere, zaba ziri ku ikoranabuhanga.

Ati “Kuri ubu serivisi za Leta zimaze kugera ku ikoranabuhanga ziri kuri 80%, kandi urugamba rurakomeje, kuko twifuza ko muri 2024, serivisi za Leta zose zigomba kuba 100% ziri ku ikoranabuhanga, kandi umuntu akaba yabona serivisi atari mu gihe cy’amasaha y’akazi gusa, ahubwo akazibona amasaha 24 kuri 24”.

Yongeraho ko abona ko ibyo bizagerwaho, cyane ko murandasi ubu ngo igera kuri 60% by’abayikera kandi abagera kuri 80% bakaba bafite telefone ngendanwa, n’ubwo atari ko bose bafite izigezweho (smart phones).

Umuyobozi mu bunyamabanga bwa COMESA ushinzwe itumanaho, Leonard Chitungu, avuga ko imikoranire hagati y’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho mu bihugu bigize uwo muryango ari ngombwa, kuko iyo igihugu gikoze cyonyine umusaruro uba muke.

Ati “Gukorera hamwe bigira akamaro kanini mu gusangira ubumenyi, ubunararibonye mu gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga, guhanahana ibikoresho bigezweho, guhanahana amakuru n’ibindi.”

COMESA ni Umiryango uhuriwemo n’ibihugu 21 bya Afurika, ugamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bwabyo, ikoranabuhanga rikaba riri mu bigomba gutezwa imbere by’umwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka