Huye: Ubuyobozi burasaba abafatanyabikorwa b’Akarere gutoza isuku abaturage bakorana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abafatanyabikorwa bakorana n’abaturage mu buryo ubwo ari bwo bwose, gukora ku buryo n’isuku yinjira mu byo batoza abo bakorana.

Ubuyobozi bw'Akarere n'ubw'abafatanyabikorwa bwafunguye imurikabikorwa ku mugaragaro
Ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’abafatanyabikorwa bwafunguye imurikabikorwa ku mugaragaro

Bwabibabwiye ubwo bwafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere muri aka karere kuva tariki 21 Kamena kugeza tariki 23 Kamena 2023.

Isuku y'intoki, ku mubiri muri rusange, no ku myenda, ndetse n'aho abantu batuye ni ingenzi
Isuku y’intoki, ku mubiri muri rusange, no ku myenda, ndetse n’aho abantu batuye ni ingenzi

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yagize ati “Mu gihugu cyacu turi mu bukangurambaga bw’isuku buzamara umwaka wose. Twifuza rero ko ibyiciro byose twimakaza isuku mu byo dukora byose. Isuku igahera kuri twebwe, ariko tukayitoza n’abo bantu bose duhura iteka.”

Yunzemo ati “Yaba ari ku mubiri, yaba ari mu ngo, aho abantu bakorera, aho batangira serivise, ahahurira abantu benshi, tukagira uko tubahindurira imyumvire. Mu by’ukuri kugera ku isuku nta kindi bisaba uretse guhindura imyumvire no kubigira intego.”

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu gutoza isuku abaturage bakorana mu buryo bwose
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu gutoza isuku abaturage bakorana mu buryo bwose

Cyprien Ugirumurera, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Huye, avuga ko uyu mugambi bawihaye, kandi ko hari icyizere cyo kuwugeraho 100%, cyane ko n’abaturage bakorana ubwabo na bo bamaze kumva akamaro k’isuku.

Yagize ati “Umufatanyabikorwa cyangwa umuturage wafashijwe n’iyo yagera ku bya mirenge adafite isuku, ubuzima bwe ntibugenda neza. Nk’abafatanyabikorwa, tujyanyemo twese, ni umugambi twihaye mu nama duherutse kugirana. Tuvuga ko buri mufatanyabikorwa abo akorana na bo agomba kubafasha kugira isuku.”

Yunzemo ati “Turabizi neza ko n’ubwo abantu bakora bakunguka bagatera imbere ntacyo byabamarira bazahora kwa muganga kubera indwara ziterwa n’isuku nkeya. Kandi icyo twishimira ni uko n’abaturage dukorana babyumva.”

Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'i Huye ryatangiye tariki 21 risozwa tariki 23 Kamena 2023
Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’i Huye ryatangiye tariki 21 risozwa tariki 23 Kamena 2023

Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Huye, hamuritswe ibikorwa by’abafatanyabikorwa ku buryo uhageze bamusobanurira ibyo bakora haba mu bijyanye no kwikura mu bukene, urugero nk’ubuhinzi ndetse n’ubukorikori, gukemura amakimbirane, gufasha abahungabanye n’ibindi.

Hari na serivise itangwa n’ibitaro bya Kabutare yo gupima ku buntu indwara zitandura harimo na diyabete, ndetse no gutanga ibisobanuro ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

Abafatanyabikorwa basobanura ibyo bakora
Abafatanyabikorwa basobanura ibyo bakora
Mu byagezweho byagaragajwe n'abafatanyabikorwa harimo no guteza imbere ubuhinzi
Mu byagezweho byagaragajwe n’abafatanyabikorwa harimo no guteza imbere ubuhinzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka