Huye: Abo inyamaswa zaririye amatungo bashumbushijwe

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bagaragaje ikibazo cy’inyamaswa zituruka mu ishyama ry’Ibisi bya Huye zikabarira amatungo, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabashumbushije andi matungo.

Abaturage bashumbushijwe amatungo nyuma y'aho ayabo aririwe n'inyamaswa
Abaturage bashumbushijwe amatungo nyuma y’aho ayabo aririwe n’inyamaswa

Abo baturage barashimira ubuyobozi bw’akarere ndetse na Kigali Today yabakoreye ubuvugizi, bakavuga ko biteguye gukurikiza inama bagiriwe n’ubuyobozi mu rwego rwo kurinda amatungo yabo.

Guhera mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2020, ni bwo inyamaswa zatangiye gutera mu ngo z’abaturage, zikica amatungo ziyasanze mu biraro cyangwa aho aziritse arisha.

Ababonye izo nyamaswa bavuga ko zisa n’imbwa z’agasozi, icyakora ngo ntiharamenyekana neza ubwoko bwazo.

Imiryango 29 yaririwe amatungo 31 arapfa, ariko hari n’andi 10 yakomerekejwe n’izo nyamaswa.

Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’akarere bwashumbushije abo bantu 29, bubaha amatungo rimwe kuri buri muryango, agizwe n’ingurube 23, ihene 4 n’intama 2.

Abaturage bashumbushijwe amatungo barashimira ubuyobozi bwabazirikanye, bakanashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi kugira ngo bashumbushwe, kuko ibyo bibaye nyuma y’aho Kigali Today na KT Radio ku ya 22 Gashyantare 2021 bitangaje inkuru ivuga ku kibazo cyabo.

Nshimiyimana Alexis inyamaswa zamuririye ihene imwe yahakaga zirayica, naho indi zirayikomeretsa ubu iracyavurwa.

Yabwiye Kigali Today ati “Twishimye bitavugwa, kuba ubuyobozi bwadutekerejeho bukadushumusha. Ubu tuvugana ndi kujya ku murenge, bampamagaye bambwira ko nza bakanshumbusha ihene yanjye igisimba cyariye”.

Yunzemo ati “Turashima rwose, ndetse namwe nka Kigali Today mwarakoze cyane, kandi mukomeze mukorere Abanyarwanda ubuvugizi nk’uko musanzwe mubigenza, kuko ni cyo mubereyeho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Vianney Nkubana, yavuze ko kubera ko byabaye mu buryo butunguranye, abaturage bashumbushwa itungo rimwe kuri buri muryango.

Yagize ati “Ni ibyaje bitunguranye, ariko umuyobozi w’akarere ubwo aheruka gusura ibyiciro bitandukanye by’abaturage bacu bamugejejeho icyo kibazo, abemerera ko akarere kagiye gushaka uburyo kabashumbusha”.

Ati “Ni uburyo bwo gushumbusha ntabwo umuturage ahabwa umubare w’amatungo ungana n’uw’ayo yapfushije, na cyane ko abenshi bagiye bapfusha itungo rimwe rimwe, ariko mu buryo bwo gushumbusha, buri wese arahabwa itungo rimwe”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko bakomeza gusaba abaturage kurinda amatungo yabo, bubaka ibiraro bikomeye kandi bakajya bibuka kuyacyura hakiri kare birinda ko izo nyamaswa zayasanga ku gasozi.

Mu rwego rwo guhangana n’izo nyamaswa zirya amatungo y’abaturage kandi, kugeza ubu hamaze kwicwa ebyiri, zishwe hakoreshejwe gutega imiti yica ku nyama z’amatungo zishe zikayasiga, hanyuma zikagaruka kuyarya nyuma.

Abaturage bavuga ko nubwo izo nyamaswa ebyiri zapfuye bitavuze ko zose zashize, bakemeza ko na bo bagiye kurushaho gukurikiza inama bagiriwe n’ubuyobozi, birinda ko hari itungo ryakongera kuribwa n’izo nyamaswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni Gisimba ki??
N’intare; N’ingwe ko mutabitubwiye?n’impyisi????

venuste yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

mwakoze kubashumbusha nukuri ni mugen uherereye icyangugu

mugeni philippe yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka