Hon Kazarwa Gertrude yaganiriye na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2025, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, byibanze ku bufatanye n’imikoranire hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Hon Kazarwa na Amb Mohamed Mellah
Hon Kazarwa na Amb Mohamed Mellah

Ni ibiganiro byitabiriwe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Uwineza Beline na Visi Perezida Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Musa Fazil Harerimana.

Haganiriwe no ku bufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Algeria, ndetse n’impinduka zazanywe n’amasezerano ibihugu byombi bimaze gusinyana ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye, zirimo umutekano, uburezi, ubucuruzi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagarutse kuri amwe mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Twarebye no ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Aligeria ndetse no mu zindi nzego zigize igihugu cyacu, bimwe mu byakozwe mu masezerano yasinywe n’ibihugu byombi n’uko u Rwanda dufite abanyeshuri bafite Buruse biga muri Algeria, kandi ku nzego zose haba mu burezi, mu mibereho myiza no mu ishoramari hazakomeza kujya hasinywa amasezerano yo guteza imbere ibintu bitandukanye”.

Hon, Kazarwa yunzemo ko ubu hakuweho Visa ku bihugu byombi ku ba diplomate, ndetse n’abagenda muri buri gihugu ku mpamvu z’akazi.

Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi mu bijyanye na Politiki, ubukungu n’umutekano.

Ambasaderi Mohamed Mellah avuga ko hashyizweho itsinda, rigamije gukomeza ubucuti hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, bigafatanya guhanahana ibitekerezo no gusangira ubumenyi ku nyungu z’ibihugu byombi, dore ko u Rwanda na Algeria ari ibihugu bifite imikoranire ku rwego mpuzamahanga, mu nyungu z’abaturage b’impande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka