Hatewe intambwe mu burenganzira bwa muntu ariko haracyari ubucucike mu magereza - Abadepite
Komisiyo y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yagejeje ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite raporo ku isesengura rya raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ya 2018/19, igaragaza ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu burenganizra bwa muntu.
Gusa ngo haracyari n’ibibazo bikigaragara birimo ubucucike muri za gereza zo hirya no hino mu Rwanda, n’imanza zitinda kurangizwa by’umwihariko iz’Inkiko Gacaca.
Perezida wa Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, Hon. Mukamana Elisabeth, yavuze ko impamvu ituma izo manza z’Inkiko Gacaca zitarangizwa biterwa n’uko hari izitariho kashe, ku buryo bigorana kumenya niba urubanza rwarubahirije amategeko, hakaba n’ikibazo cy’abagomba kwishyura imitungo ariko badafite ubushobozi.
Minisiteri y’Ubutabera ngo yasobanuriye abadepite bagize Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, ivuga ko Guverinoma iri kuganira iki kibazo n’izindi nzego bireba hagamijwe kugishakira umuti kugira ngo abarokotse Jenoside bangirijwe imitungo babone ubutabera kuko icyo kibazo kimaze igihe kirekire.
Ku bijyanye n’ubucucike mu magereza, raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ya 2018/19 igaragaza ko ubucucike mu magereza muri uwo mwaka bwari ku rugero rwa 124%.
Gusa hari ingamba zagiye zifatwa hagamijwe kubugabanya, zirimo iyo gusubika igifungo ku byaha bidakabije cyane ku buryo umuntu yajya akurikiranwa ari hanze cyangwa agakora imirimo nsimburagifungo.
Hari izindi ngamba ziteganyijwe zirimo kwambika abakurikiranyweho ibyaha agakomo kazwi nka “bracelet électronique” umuntu yambikwa, inzego z’umutekano zikabasha kumukurikirana adafunze kugira ngo adatoroka.
Mu mwaka wa 2018/19, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yakurikiranye ibirego 1328 by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, birimo ibirego 473 bingana na 35.62% byayigejejweho mu mwaka wa 2018/19 n’ibirego 855 bingana na 64.38% byari bigikurikiranwa mu mpera z’umwaka wa 2017/18.
Mu birego iyo Komisiyo yakurikiranye muri uwo mwaka wa 2018/19, ibiza ku isonga ni 338 by’uburenganzira ku mutungo bingana na 25.45%, iby’uburenganzira ku butabera 280 bingana na 21.08%, iby’uburenganzira ku burezi 125 bingana na 9.41%, ibyo kumenya ababyeyi no kurerwa na bo 56 bingana na 4.22%, ndetse n’iby’uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere 53 bingana na 3.99%.
Muri ibyo ibirego, 1081 bingana na 81.40% byarangije gukorerwa iperereza bishyikirizwa inzego ngo zibikemure. Mu birego byashyikirijwe inzego, ibigera kuri 864 bingana na 79.93% byabonewe ibisubizo, naho ibindi 217 bingana na 20.07% ngo ntibirabonerwa ibisubizo.
Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yasabye ko Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yajya igaragariza inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ibibazo byose bireba u Rwanda byagaragajwe n’akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ndetse n’ingamba zihari zo kubikemura.
Iyo Komisiyo kandi yasabwe kwihutisha gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwakira no gukurikirana ibirego yakira, kugira ngo ibashe kubikurikirana mu buryo bwihuse.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ESE Abadepite ibyo nibyo bibazo babonye byonyine ? Bajye bakora akazi neza ,ntibumva abaturage bakubitwa n’abategetsi ? Abamburwa ibyabo ? Bajye bagerageza gukora berekane ibibazo bashake n’ibisubizo.
Ntantambwe nimwe nge mbona kuko nararenganye kugeza n’ubu yewe na komisio y’uburenganzira bwamuntu narahageze ntanakimwe bamariye rwose wapi gusa imana izajya ibabaza ibyo mutujuje