Hatangajwe igihe igisibo gitagatifu (Ramadhan) kizatangirira
Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda ugiye kwinjira mu kwezi kw’igisibo gitagatifu cya Ramadhan, gifatwa nk’umwanya wo kurushaho gusenga, gufasha abatishoboye no kwegera Allah (Imana) cyane mu isengeho.
Mu itangazo ryasohowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, yamenyesheje Abayislamu n’Abanyarwanda muri rusange ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan gitangira kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024.
Yakomeje ati "Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayislamu kuzagira igisibo cyiza cyuje umugisha."
Igisibo cya Ramadhan ni ukwezi gutagatifu ku Bayisilamu aho biyiriza, bagahurira mu masengesho bakanasangira amafunguro yo ku mugoroba, ari na ko bakora ibikorwa by’urukundo.
Igisibo gisozwa n’umunsi mukuru w’Igitambo, Eid al-Fitr, kirangwa no gusangira n’abandi. Uyu ukaba ari umunsi ukomeye ku Bayisiramu ku Isi hose.
Ohereza igitekerezo
|