Harigwa uko ibiciro byo guhamagarana mu bihugu bya COMESA byahuzwa

Abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu, yiga ku buryo ibiciro byo guhamagarana kuri telefone byahuzwa, bityo bigahendukira abaturage ba buri gihugu ndetse bikanoroshya ubucuruzi hagati yabo.

Bariga uko ibiciro byo guhamagarana mu bihugu bya COMESA byahuzwa
Bariga uko ibiciro byo guhamagarana mu bihugu bya COMESA byahuzwa

Iyo nama yatangiye ku wa Mbere tariki 4 Werurwe 2024, yahuje abahagarariye za Guverinoma z’ibihugu byabo ndetse n’abikorera barimo n’ibigo by’itumanaho, hagamijwe kunoza inyigo yakozwe yerekana uburyo iyo mbogamizi mu guhamagarana yakurwaho muri uwo muryango.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, avuga ko uwo mushinga nutangira gushyirwa mu bikorwa, bizagirira akamaro kanini abanyamuryango ba COMESA.

Ati “Bizorohereza abakora bizinesi kuko guhamagarana bizaba byahendutse, ndetse byoroshye n’urujya n’uruza rw’abaturage. Uretse ibyo, bizanoroha no koherezanya amafaranga (Mobile Money), koherezanya ubutumwa bugufi (SMS) n’ibindi, mbese umuntu aho ari mu gihugu icyo ari cyo cyose cya COMESA yumve ko ari mu rugo, kuko umuryango ari umwe”.

Kalema Gordon
Kalema Gordon

Arongera ati “Niba byarashobotse mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho ubu umuntu wagiye mu gihugu runaka bitamusaba ikiguzi kugira ngo yitabe umuhamagaye, no muri COMESA birashoboka. Ubwo byatangiraga gukoreshwa muri EAC, abahamagarana bikubye inshuro zirenga 9, bivuze ko byorohereje abakora bizinesi na Leta zikabyungukiramo. Urwo rugero rero rutwereka ko n’ahandi byashoboka, kandi biratangira bidatinze”.

Akomeza avuga ko u Rwanda nk’Igihugu cyakiriye iyi nama rwishimiye iyi ntambwe yatewe na COMESA, kuko rufite Abanyarwanda benshi bagendagenda mu bihugu bya Afurika mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, bityo bikazaborohera.

Leonard Chitundu, umwe mu bitabiriye iyi nama, yemeza ko iyo itumanaho rihenze bigira ingaruka ku buhahirane hagati y’ibihugu.

Ati “Ikibazo gihari ni uko ibiciro by’itumanaho bihenze, ari yo mpamvu yaduhurije hano kuko dushaka ko bigabanuka, bidakomeza guhenda abantu bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi. Turifuza ko umuturage uri mu gihugu gituranyi, yahamagara iwabo nk’uri mu urugo”.

Leonard Chitundu
Leonard Chitundu

Kalema avuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo uwo mushinga wihutishwe, nubwo nta gihe ntarengwa cyatangajwe cyo gutangira kuwushyira mu bikorwa, gusa ngo imyiteguro igeze nko kuri 90%, kukongo ibijyanye n’inyandi byarangiye hasigaye kuzemeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka