Haracyari icyuho cy’ubumenyi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Inzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu zigaragaza ko mu bihugu byinshi by’umwihariko ibyo ku Mugabane wa Afurika, hakigaragara icyuho cy’ubumenyi buke ku bakozi b’inzego zishinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Hizihijwe imyaka 25 Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu ishyizweho mu Rwanda
Hizihijwe imyaka 25 Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ishyizweho mu Rwanda

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga imyaka 25 Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ishinzwe, yanahuriranye no kwizihiza imyaka 76 hatangajwe Amasezerano Mpuzamahanga yo Kurengera Uburenganzira bwa Muntu, yo ku wa 10 Ukuboza 1948.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, igaragaza ko muri iyi myaka 25 imaze hakozwe byinshi, birimo gukora ubuvugizi ku bikorwa bikibangamira uburenganzira bwa muntu muri rusange, na cyane ko ari yo nshingano yayo y’ibanze.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda abaturage bafite uburenganzira bwabo, kandi bafite inzego bisunga igihe hari uburenganzira bwabo bwahungabanyijwe bakaba barenganurwa.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonia Ojielo, agaragaza ko ikibazo kikiri mu bihugu byinshi bya Afurika ku birebana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ari ubumenyi buke ku bakora mu nzego zishinzwe kubahiriza ubwo burenganzira.

Agira ati “Ibyuho biri mu ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa muntu. Dufate nk’urugero niba hari umuntu ufunzwe akekwaho ikosa ryoroheje, uwo muntu akwiye kuburanishwa adafunzwe kuko iryo kosa si icyaha kiremereye. Ariko ikibazo umupolisi ibyo ntabwo abizi, umukozi wa RIB ibyo ntabwo abizi, … uwo muntu aragenda afungwe ndetse ahubwo igihe kirekire kurenza icyari kigenwe”.

Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonia Ojielo
Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonia Ojielo

Ozonia akomeza agira ati “Cyangwa se umuntu arafunzwe, agomba kugira ibyo abazwa, hanyuma inzego zishinzwe kumubaza zigatangira kumuhata inshyi ngo atange amakuru, ... Ibyo si ngombwa ko bikorwa! Bakwiye kumenya ko mbere y’uko uwo muntu abazwa, umunyamategeko we yakabaye ahari”.

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, na yo igaragaza ko hakiri ikibazo cy’amikoro make azitira imikorere yayo, ugasanga hari ibikorwa bimwe bidakurikiranywe uko bikwiye.

Aha Perezida wa Komisiyo Atanga urugero by’umwihariko ku birebana no gusura ahafungirwa abantu kenshi ngo harebwe uburyo imibereho yabo yitabwaho. Ati “Kugeza ubu turacyafite ikibazo cy’amikoro. Ntituragera ku rwego rwo gukora igenzura rihoraho, tujya yo nka kabiri mu mwaka, kandi twagakwiye kujya yo nka buri gihembwe”.

Providence Umurungi, Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu
Providence Umurungi, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu

Perezida wa Komisiyo, Umurungi Providence avuga ko mu myaka itanu Komisiyo imaze ihawe inshingano zo gukurikirana aho abantu hafungirwa hari ibyakozwe, by’umwihariko ku nzu zifungirwamo abantu zubakwa muri ibi bihe, ziba zifite ibikenerwa byose Komisiyo yasabye inzego za Leta kubahiriza, bitandukanye n’izari zisanzwe zifungirwamo abantu wasangaga hari uburenganzira bw’abazifungiyemo bubangamirwa.

Ku ri raporo zikorwa n’imiryango mpuzamahanga zikunze kugaragaza ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, avuga ko iyo izo raporo zisohotse na bo bajya mu baturage kureba niba ibivugwa koko ari ukuri, hanyuma bakagira inama inzego za Leta zibishinzwe zikarenganura abaturage.

Ati “Dukora natwe ubugenzuzi bwacu. Mu nshingano dufite ni ukureba ko uburenganzira bwubahirizwa. Ntabwo tugendera kuri raporo zabo gusa, natwe tujya kwikorerara iperereza ryacu, aho dusanze ko umuturage yarenganye, icyo Komisiyo ishinzwe ni ugukora ubuvugizi ku rwego rwa Leta rwagombaga kubahiriza bwa burenganzira no kugira inama Leta mu buryi ubwo burenganzira bw’umuturage bwubahirizwa”.

Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, avuga ko hari amasezerano u Rwanda rutarashyiraho umukono nyamara kandi hari ibyiciro by’Abanyarwanda bagihohoterwa ku buryo ayo masezerano asinywe byabarinda, agsaba Komisiyo kubishyiramo imbaraga.

Umuhuzabikorwa w'Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka
Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka

Ati “Hari amasezerano mpuzamahanga arengera abakozi bo mu rugo, Igihugu cy’u Rwanda ntikirayashyiraho umukono kandi turacyabona abahohoterwa bo muriurwo rwego. Ni ikintu twumva gikwiye gushyirwamo ingufu kugira ngo ayo masezerano asinywe noneho n’igihugu gishyireho amategeko imbere arengera icyo cyiciro”.

Abitabiriye uyu munsi mpuzamahanga wo kurengera uburenganzira bwa muntu, bagaragaza ko hari ibikibangamira ubu burenganzira bikwiye gukemurwa mu buryo bwihuse, birimo kwimura abantu mu manegeka kuko hari aho bikorwa bitubahirije uburenganzira bw’abaturage, kwihutisha imanza, guha ubutabera bukwiye abana baterwa inda, ndetse n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka