Hakwiye kubaho ingamba zihariye mu kuzamura Abasigajwe inyuma n’amateka - Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, bwagaragaje ko abasigajwe inyuma n’amateka bafite ibibazo byihariye kandi ko bakeneye ubufasha bwihariye, kugira ngo na bo babashe gutera intambwe ibaganisha ku iterambere.
Jean Baptiste Ruzigamanzi, umuhuzabikorwa w’iyi Komisiyo, avuga ko imvano y’igitekerezo cy’ubu bushakashatsi ari ukuba barabonaga hashize igihe kitari gitoya bagerageza gufasha abasigajwe inyuma n’amateka mu iterambere, nyamara bakabona bahinduka gake gake cyane.
Ikindi cyabateye gukora ubu bushakashatsi, ni ukuba ngo ku ikubitito izina Abasigajwe inyuma n’amateka mu myaka ya nyuma ya 1994 ritaragenaga Abatwa gusa, ahubwo n’impunzi, abagore, abayisiramu n’abafite ubumuga, kuri ubu ibi byiciro bindi byo bikaba byaragaragaje impinduka, hagasigara Abatwa.
Ruzigamanzi ati “Muri Diyosezi ya Gikongoro, abasigajwe inyuma n’amateka babanje gukorana na Caritas, muri za 2008 na mbere yaho ndetse no kugeza muri za 2013. Komisiyo y’ubutabera n’amahoro natwe twiyemeje kubafasha mu mushinga w’imyaka itanu twatangiranye muri 2017, hanyuma isuzuma ryo hagati mu mushinga riza kugaragaza ko impinduka twifuza kugeraho, zigenda biguru ntege.”
Kuba nta mpinduka kandi ngo byagiye bigaragarira mu kuba hari abagiye bubakirwa inzu ukazasanga hasigaye igikanka cy’inyuma ibiti by’imbere barabicanye cyangwa n’inzugi barazigurishije, hakaba abahabwa inka kugira ngo zibafashe kuva mu bukene, bakazisiga imuhira bakajya kwahirira iz’abandi izabo zikicwa n’inzara.
Ikindi, usanga abana babo bahabwa ibikoresho by’ishuri bakanarihirwa amafaranga yo kurya ku ishuri, nyamara bakanga bakarivamo.
Mu byo abashakashatsi babonye bituma nta mpinduka zibagaragaraho, harimo kuba abasigajwe inyuma n’amateka babaho mu bukene bukabije, ku buryo usanga icyo baba bimirije imbere ari ugushakisha ibyo kurya.
N’abana bohereza ku ishuri, bakahafatira n’amafunguro ku bw’ubufasha, bagera aho bagata ishuri kuko imiryango yabo itabemerera kuba bataha ngo barye batakoze.
Ku rundi ruhande ariko, usanga n’iyo babonye ubaha ibyo kurya bihagije basubira gukora ari uko byashize, bo ubwabo bakivugira ko babiterwa n’ubujiji.
Ngo babwiye abashakashatsi ko uwabaha amahugurwa y’igihe kirekire nk’icy’amezi atandatu, bose uko bakabaye, bakigishwa ibintu bitandukanye birimo kumenya kuzigama no gukora bakiteza imbere, bagaruka bagasanga barateguriwe aho kuba heza, bagahabwa n’ibyo kurya byo gutangiriraho, batera imbere.
Ruzigamanzi ati “Mu byo bifuje kandi natwe tubona bikwiye kugira ngo bave mu bukene bwababayeho akarande, ni ukuba habaho kubakurikirana bya bugufi, atari mu rwego rw’umushinga ubafasha gusa, ahubwo no mu ngo aho bataha. Ubafasha akabana na bo, akabahora bugufi abereka ati wikora iki, ariko nanone akabareka bakagira uruhare mu byemezo bibafatirwa.”
Ruzigamanzi kandi ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko Abasigajwe inyuma n’amateka badakwiye gufatwa nk’abandi bakene basanzwe mu rugamba rwo kubafasha guhinduka. Kugira ngo na bo batere imbere bisaba ko bahabwa ubufasha bwihariye, kuko na bo ubwabo ari abantu bihariye, bafite ibibazo byihariye.”
Abamaze kujijuka muri bo banavuga ko nk’uko habayeho ikigega gifasha abarokotse Jenoside, hakabaho ingamba zihariye mu kuzamura abagore n’abafite ubumuga, hari hakwiye kubaho n’ingamba zihariye mu kuzamura abasigajwe inyuma n’amateka.
Ohereza igitekerezo
|
Urakoze cyane ku bwiyo nkuru kandi rwose abo bavandimwe batekereje kuri abo Banyarwanda amateka akomeje gusiga inyuma Imana ibahe umugisha. Aba banyarwanda amateka yasigaje inyuma akomeje kubasiga inyuma mu iterambere. Leta nishake uko ibitaho byumwihariko.