Hakenewe ubufatanye bwa Polisi mu kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe bagaragara ku mihanda

Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, NOUSPR Ubumuntu, wateguye ibiganiro n’inzego za Leta hagamijwe kongera kwerekana ihohoterwa bakorerwa, kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye kuko kuba umuntu yagira ikimenyetso kimwe cyerekana ko afite uburwayi bwo mu mutwe bidasobanuye ko ejo atakira cyangwa ngo yoroherwe maze asubire mu mirimo ye.

Inzego zitandukanye zirasabwa ubufatanye ku kibazo cy'abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bakigaragara ku mihanda
Inzego zitandukanye zirasabwa ubufatanye ku kibazo cy’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bakigaragara ku mihanda

Zimwe muri izi nzego zari zitabiriye, zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubuzima, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), NUDOR n’izindi.

Umutesi Rose, umuyobozi wa NOUSPR Ubumuntu hari ibyo asaba inzego zishinzwe umutekano by’umwiharimo Polisi ndetse n’inzego zitandukanye gufatanya kugira ngo ibibazo bikemuke.

Ati: “Iyi nama twayitumije tugamije kwerekana ko hakiri imbogamizi zigaragara ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, hagamijwe guhwitura inzego zibishinzwe gukora akazi kazo ariko zikibanda no kuburenganzira bw’abantu bafite ubumuga nk’undi Munyarwanda wese”.

Bimwe mu bibazo byagaragarijwe Polisi, ni ukuba rimwe na rimwe hari abantu bagira uburwayi bagatakaza ibyangombwa bibaranga, bitewe n’uburwayi bagize bakaba bajya ku mihanda, bikavugwa ko bafungwa na Polisi ndetse bakamara igihe barababuze mu miryango yabo kandi nyamara uburenganzira bw’umurwayi bukwiye kwitabwaho nk’undi Munyarwanda wese.

Mu kiganiro Kigali Today n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yagize ati: “Ntabwo Polisi ijya ifunga abarwayi bo mutwe. Iyo bafashwe bajyanwa mu bigo bivura indwara zo mutwe kigirango bitabweho. Uburwayi bwo mu mutwe bufata mu buryo butandukanye. Hari abafatwa barwana cyangwa bamenagura ibyo babonye byose, nabo ntabwo tubafunga barafatwa bagashyikirizwa abaganga bafite ububasha bwo kubitaho”.

ACP Rutikanga akomeza asaba abaturage kujya batanga amakuru mu gihe babuze umuntu. Ati: “Kimwe n’undi umuntu, ufite uburwayi bwo mu mutwe iyo abuze abo mu muryango we cyangwa n’undi wese ashobora gutanga amakuru yibura rye kuri Polisi na RIB bigafatanya ku mushakisha aho yaba aherereye”.

Ingingo ya 42 y’Itegeko N0 026/2023 ryo kuwa 17/05/2023 rigenga Polisi y’u Rwanda ivuga ko: “Polisi y’u Rwanda ifata umuntu ubangamiye umutekano, ikamushyikiriza urwego rubifitiye ububasha, hakurikijwe amategeko abigenga”.

Muri iyi nama hagaragajwe amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, y’umusore wavugaga ko yakoreye Polisi y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2023 ahagaritswe mu buryo budasobanutse agatekereza ko byatewe n’ubwo burwayi bivugwa ko yagize.

ACP Rutikanga, akomeza avuga ko naho ku mu Polisi byagaragaye afite uburwayi bwo mu mutwe byemejwe n’abaganga babifitiye ububasha kandi bakagaragaza ko atazakira icyo gihe aba atacyujuje ibisabwa kugirango akore umwuga wa gipolisi.

Amwe mu mategeko agenga Polisi kandi kubirebana no kwakira abinjira muri uyu mwuga bisaba kwerekana ibyangombwa bitangwa n’inzobere z’ubuzima eshatu, ko ubisaba adafite uburwayi na bumwe hagamijwe kurengera imiterere y’akazi aba agiye kwinjiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka