Hagiye guterana inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC yiga ku kibazo cya Congo

Perezida wa Kenya akaba ari na we uyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) muri 2025, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango urimo u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), bagiye guhura bafate umwanzuro ku kibazo cy’intambara kugeza ubu yamaze gushyira Umujyi wa Goma mu biganza bya M23.

Perezida William Ruto ni we watumije iyo nama
Perezida William Ruto ni we watumije iyo nama

Ruto yasomye itangazo mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, avuga ku bibazo bihungabanya amahoro muri Congo biteye impungenge zikomeye, kuko ngo hari ibyago byugarije abaturage bitewe n’ibikorwa bya gisirikare, birimo no gufunga ikirere cy’indege mu Mujyi wa Goma.

Perezida Ruto akaba avuga ko yaganiriye na Perezida wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi hamwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ahamagarira impande zose bireba guhagarika byihuse ibikorwa by’ubushyamirane nta yandi mananiza.

Perezida Ruto akomeza agira ati "Ndashimangira ko impande zose zifite inshingano yo gutanga ubufasha kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bigere ku baturage bari mu kaga, kandi nkangurira impande zombi gukoresha inzira z’amahoro mu gushakira umuti iyi ntamabara."

Yakomeje agira ati "Nk’umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndahamagarira impande zose zigize Amasezerano y’Amahoro y’i Luanda hamwe n’abavandimwe banjye, Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, bombi twavuganye muri iri joro, kumva no gushakira amahoro abaturage bo mu karere kacu no ku muryango mpuzamahanga."

Perezida Ruto avuga ko nyuma yo kugisha inama Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, bemeranyijwe ko bagiye guhurira mu Nama Idasanzwe mu gihe kitarenze amasaha 48, mu rwego rwo gutegura ahazaza h’aka karere k’ibiyaga bigari.

Perezida Ruto avuga ko umuryango EAC witeguye gushimangira ubufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo(SADC), hamwe n’Umuryango w’Abibumbye, mu gukangurira impande zishyamiranye guteza imbere ibiganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka