Guverineri CG(Rtd) Emmanuel Gasana yahagaritswe ku mirimo
Yanditswe na
Ruzindana Janvier
CG (Rtd) Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

CG(Rtd) Emmanuel Gasana
Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rihagarika Guverineri Gasana.
Itangazo rigira riti: "CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho."
CG (Rtd) Gasana Emmanuel, waherukaga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mu 2021, avuye kuyobora Intara y’Amajyepfo.
Yabaye kandi umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.
Ohereza igitekerezo
|
CG(RTD GASANA Numugabo wukuri kandi wakoreye igihugu nanubu ukigikorera .