Guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite bizatuma Leta izigama Miliyari 7Frw
Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ku wa 5 Nyakanga 2023, yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Iri Tegeko Nshinga ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, ibizatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nk’uko byari bisanzwe.
Iri tegeko ryatowe nyuma yo gusobanura ibikubiye muri raporo Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza, yagejeje ku bandi badepite. Iyi raporo yakozwe na Komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ikubiyemo isuzuma ku bugororangingo bwakozwe n’Umutwe wa Sena ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Iri Tegeko Nshinga ryatowe ku mpamvu zo guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azaba umwaka utaha. Guhuza aya matora yombi bizagabanya ingengo y’imari yari kuzatwara iyo akorwa ukubiri kandi bigabanye n’igihe byatwaraga.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko nibura amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yombi atwara arenga Miliyari 14Frw. Bivuze ko Igihugu cyari kuzakoresha Miliyari zirindwi mu matora y’Abadepite yari ateganyijwe uyu mwaka, kikazongera gukoresha izindi nk’izo mu ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.
Mu Mpinduka ziri muri iri Tegeko Nshinga ryatowe, harimo ingingo nshya yongewemo ivuga ko ‘Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa, bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite, ku mpamvu z’amatora’. Ibi bivuze ko Umutwe w’Abadepite uzaba wongerewe umwaka umwe kuri manda y’imyaka itanu usanzwe wemerewe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina, yavuze ko muri iri Tegeko Nshinga harimo ingingo zanogejwe mu kugira ngo imikorere n’imikoranire y’inzego yorohe kurushaho, ndetse hagira n’izindi ngingo zikurwamo kuko zitari zigikenewe.
Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rishobora gukorwa ritangijwe na Perezida wa Repubulika, umwe mu mitwe y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa abaturage. Iri Tegeko Nshinga ryatowe, ivugururwa ryaryo ryatangijjwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryaherukaga kuvugururwa binyuze muri Referandumu yakozwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo y’101 ivuga ku bijyanye na manda z’Umukuru w’Igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|