Gisagara: Umwanda nawo ngo waba uri mu bituma abashakanye batana

Abaturage bo mu murenge wa Kigembe, akarere ka Gisagara bavuga ko mu bikunze gutuma mu ngo havuka ibibazo ndetse hakanavamogucana inyuma harimo n’isuku nke ishobora kuranga ababana.

Mudenge Pascal, umwe mu batuye uyu murenge aragira ati: “Nawe se wabana n’umugore witera utuzi rimwe mu cyumweru cyangwa ugasanga no mu rugo nta bwiza hafite kugera ryari? Jye nubwo uwanjye atameze atyo ariko mbyumvana bagenzi banjye mu tubari binubira gutaha mu ngo zabo ndetse rimwe na rimwe bagataha iwabandi”.

Abagore nabo kandi bavuga ko biri ku mpande zose kuko ngo usanga hari abagabo bibera mu nzoga ntibibuke kwisukura ahubwo aho aciye ukakirirwa n’umwuka w’inzoga uvanze n’ibyuya by’iminsi myinshi maze ibyo ntibibashwe kwihanganirwa n’uwo basangira uburyamo n’ubuzima muri rusange.

Ibi kandi byongeye no kugarukwaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe, Renzaho Jean Damacene, tariki 08/11/2012 ubwo yasezeranyaga imiryango 28 yabanaga idasezeranye muri uyu murenge ayobora.

Yongeye kwibutsa abaturage akamaro ko kubana bafitanye amasezerano yemewe n’amategeko, ariko anababwira ko byo nyine bitubaka ko ahubwo bagomba no kugira imyitwarire mizima kugira ngo babane mu mahoro, ari nabwo yagarutse no ku kibazo cy’umwanda gishobora gukurura ubutane n’amakimbirane.

Yabasabye ko bakwita ku isuku yabo bombi ndetse n’iy’ingo zabo muri rusange, bakajya bagirana inama aho babona ibintu bitameze neza.

Yongeyeho ko aya masezerano bahabwa mu mategeko abaha kugirirana icyizere kuko buri wese aba yumva afite itegeko rimurengera, adakwiye gutuma bitwara uko babonye kuko umutekano mu rugo ari ngombwa.

Abaturage b’uyu murenge bavuga ko izi nyigisho bazumvise kandi ko bagiye kuzigira inshingano zabo.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka