Gisagara: Abayobozi bo mu karere barasabwa kumanuka bakegera abaturage bayobora
Abayobozi bo mu karere ka Gisagara barasabwa kwegera abaturage bayobora, babasanze mu mirenge no mutugari, bakabafasha gukemura ibibazo bihari no kumva ibitekerezo byabo, cyane cyane muri gahunda z’imihigo.
Ibi biri mu byizweho mu mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka karere ku miyoborere myiza, yatanzwe n’Ikigo Gishinzwe Imiyoborere (RGB).
Aya mahugurwa yagarutse ahanini ku miyoborere myiza no kuri gahunda zo gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bunoze, ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko bwakuyemo byinshi bigiye gufasha akarere kunoza imiyoborere yako.
Bikazafasha abaturage bakitabwaho uko bikwiye, ari nabyo bituma bibona muri gahunda zikorwa kugira ngo ibikorwa bagizemo uruhare bikagenda neza kandi nabo bagatera imbere, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere Leandre Karekezi.

Yagize ati: “Muri aya mahugurwa twakuyemo byinshi ko tugomba kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bunoze, bityo abaturage bakishima, bakabona ko bitaweho, bityo nabo bakagira uruhare muri gahinda zibakorerwa babishaka zikarushaho kugenda neza, bikabageza ku iterambere”.
Yakomeje kandi avuga ko hari n’ibindi byinshi bakuyemo bizabafasha kuvugurura imiyoborere y’aka karere ikaba myiza kurushaho.
N’ubwo byagaragaye ko gahunda zitandukanye mu miyoborere myiza akarere ka Gisagara kazikurikiza, abatanze ayamahugurwa bavuga ko hari ibigomba gukosorwa muri aka karere ndetse n’ibigomba kwitabwaho, nk’uko byemejwe n’umukozi wa RGB, Antoine Rugurika.
Yakomeje avuga ko basanze ari ngombwa ko abayobozi ku rwego rw’akarere bazajya bamanuka bakunganira inteko zo kumirenge. Abayobozi b’imirenge na za sosiyete sivile nabo bakamanuka bakegera inteko z’utugari, bityo ubuyobozi bukagera ku baturage bose ibibazo bigakemurwa n’abaturage bakabonako bitaweho koko.
Abayobozi b’aka karere barangije aya mahugurwa, biyemeje kujya gushyira mu bikorwa inama zitandukanye bagiriwe, cyane ko zose ari izizabafasha kugera ku iterambere nizikurikizwa, zikaba zanafasha aka akarere kugira umwanya mwiza kurushaho mu mihigo.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|