Gicumbi - Inkongi y’umuriro yangije ibifite agaciro ka miliyoni 3
Mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Byumba Akagari ka Nyarutarama Umudugudu wa Rugarama kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’amahugurwa cy’idini ya Islam Gicumbi yangiza ibintu bifite agaciro ka miliyoni 3.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyarugu SP Alex Ndayisenga atangaza ko iyi nkongi yafashe iyi nzu mu ma saha ya saa yine z’amanywa ibintu byari birimo birashya birakongoka ndetse n’igisenge kirangirika.
Ati “ Iyi nzu yibasiwe n’inkongi isanzwe ari icumbi ry’aho abahugurwa ku bumenyi bw’ibanze bw’idini ya Islam barara.Inkongi rero yangije ibintu byari birimo gusa ntawe yahitanye ngo ahasige ubuzima”.
Ibyahiriye muri iyi nkongi harimo Matera 44, Ibyo kwiyorosa, Imyambaro, n’inkweto, Ibitanda ndetse n’ gisenge cy’inzu yose. Police ifatanyije n’abaturage batabaye bazimya umuriro utarafata n’izindi nzu ziri hafi y’iyi nyubako yahiye.
SP Ndayisenga avuga ko iyi nyubako nta bwishingizi yari ifite bikaba ari igihombo kubyangijwe niyi nkongi.
Icyateye inkongi SP Ndayisenga avuga ko hacyekwa “battery” ya terefone yari icometse muri ‘Prise’ gusa ngo haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane neza icyateje iyi nkongi.
SP Ndayisenga agira inama abaturage kugiraza Kizimyamwoto zibafasha kuzimya inkongi igihe zibaye, ku buryo bashobora guhangana nayo mu gihe batarabona ubutabazi.
Ikindi ni uko bagomba gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo, kugira ngo igihe hari ibyangijwe n’inkongi y’umuriro byishyurwe.
Ohereza igitekerezo
|