Gicumbi: Imvura ivanze n’urubura byangije inzu y’umuturage
Mu murenge wa Nyamiyaga wo mu karere ka Gicumbi, tariki 12/10/2012, haguye imvura nyinshi ivanze n’urubura maze yangiza bikabije inzu y’umuturage witwa Munyensanga Philipe.
Amabati yari asakaye iyo nzo yatobaguritse ubu akaba arangwa n’imyenge kuko iyo uri munzu imbere uba usa n’uwibereye hanze kubera ari imvura cyangwa izuba bihita bigera mu nzu imbere.
Munyensanga avuga ko atazi aho azakura amikoro yo kubona andi mabati kuko asanzwe ari umukene. Yagize ati “dore nawe ndi ikimuga simbasha kugira icyo nikorera none n’inzu yanjye urubura rurayangije, ubuse nazabigenza nte ni ukwemera tukavirwa nyine”.
Uyu muryango mu byukuri iyo uwurebye ubona ko wibasiwe n’ubukene kuko byamuteye no gusakaza ibyatsi ubwiherero kuko yabuze uburyo bwo kugura amabati cyangwa irindi sakaro.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyamiyaga Nsingizumuremyi Dominique Savio avuga ko n’ubwo uwo mugabo imvura ivanze n’urubura byamwangirije amabati usanga yari ashaje bityo bikaba aribyo byayateye gutobagurika.
Ngo nihaboneka ubushobozi umurenge uzihutira kumufasha maze nawe ave muri ibyo bibazo dore ko abana n’ubumuga.
Uru rugo rwugarijwe n’ibi bibazo byose rurimo umuryango w’abantu bane barimo n’abuzukuru 2 b’uyu musaza hamwe n’umufasha we.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|