Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’u Burundi na Uganda uhagaze
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen(Rtd) James Kabarebe, mu kiganiro yagiranye n’igitangamakuru cya CSIS, yasobanuye byinshi ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo harimo Uganda, u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Asabwe n’umunyamakuru wa CSIS, kugira icyo avuga ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 30 ishize habaye urugamba rwo kwibohora, nk’umwe mu bagize uruhare muri urwo rugamba ndetse agashyirwa mu myanya y’ubuyobozi itandukanye nyuma y’uko u Rwanda rubohowe, Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi, ariko rukomeza kugira intego imwe yo kubaka iterambere ryarwo.
Yavuze ko amateka atandukanye u Rwanda rwagize afite ibyo yarusigiye, harimo amateka y’igihe cy’ubukoroni yasize u Rwanda rubaye igihugu gito, gifite abaturage bafite intege nkeya ndetse bacitsemo ibice kubera ivangura, ibyo bikaba ari byo byajyanye sosiyete y’Abanyarwanda ku mvururu zo mu 1959 zatumye igice kimwe cy’Abanyarwanda b’Abatutsi bameneshwa bagahungira mu bihugu bitandukanye mu Karere.
Nyuma y’ubukoroni, ubutegetsi bwagiye mu Rwanda, na bwo ngo bwakomeje guca ibice muri sosiyete y’Abanyarwanda, biza kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahagaritswe n’urubyiruko rwishyize hamwe mu 1990 mu bihugu Abanyarwanda bari barahungiyemo (APR-FPR), intego ari ukubohora u Rwanda no gucyura impunzi zari zarahungiye mu bihugu bitandukanye.
U Rwanda rwa nyuma ya Jenoside, ngo rwari rurimo ibibazo byinshi ariko imbaraga nyinshi zashyizwe mu kongera kubaka Igihugu, kongera guhuza no kubanisha Abanyarwanda, kubaka inzego zikora neza, no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu, ku buryo ubu mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe hari byinshi bimaze kugerwaho mu nzego zitandukanye, ariko n’ibibazo na byo bikaba bigihari.
Abajijwe igituma u Rwanda nk’Igihugu kimaze kwiyubaka mu buryo butandukanye, gukomeza kugorwa no kugira imibanire myiza n’ibihugu bituranye na cyo, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko ibyo atari ko bimeze, u Rwanda rutagorwa no kugira umubano mwiza n’ibihugu bituranye na rwo, ariko yongeraho ko ibibazo bishobora kuza mu mubano w’ibihugu, ubundi bikarangira kimwe n’uko bigenda mu muryango, abantu bakaba batongana, ariko umunsi ukurikiyeho bikarangira. Yongeraho ko ababivuga batyo ari ko babibona, ariko ibyo bitari ukuri.
Umubano w’ u Rwanda na Uganda
Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda, Gen (Rtd)Kabarebe yagize ati “Twakomeje kugira umubano mwiza n’abaturanyi bacu, urugero, nta kibazo turagirana na Tanzania, Umubano na Uganda wo biraza, bikarangira ariko dufitanye amateka maremare kandi dufitanye umubano ukomeye cyane ufite amateka ku buryo n’ibibazo byagiye biwuzamo byakemukaga mu buryo bworoshye kuko nta gikomeye cyananirana gukemuka hagati yacu na Uganda, ubu rero umubano wacu umeze neza cyane”.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi
Gen (Rtd) Kabarebe yagize ati “Ni kimwe n’u Burundi, ntabwo byigeze bigorana cyane by’igihe kirekire, ibibazo twagiranye ni ibya vuba aha, byanaturutse ku bibazo byabo by’imbere mu gihugu, bihera mu gihe cya Coup d’Etat yo mu 2015, aho abantu benshi bahungiye hano, tubambura intwaro, turabacumbikira ndetse bamwe turacyabafite hano, rero nta kintu gikomeye gihari hagati yacu n’u Burundi kitakemuka”.
Yasobanuye ko mu mateka, u Rwanda rutigeze rugirana ibibazo n’u Burundi, ikibazo cyaje vuba aha, ubwo habaga iyo Coup d’Etat yo mu 2015 yatumye abantu benshi bahungira mu Rwanda rukabakira, ikindi kibazo ngo ni amahitamo u Burundi bwakoze yo kwifatanya na Guverinoma ya RDC mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo, intambara yo kurwanya umutwe wa M23, kandi iyo Guverinoma ya RDC ikorana n’umutwe wa FDLR mu ngabo zayo, kandi uwo mutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Uko kwifatanya k’u Burundi na RDC muri iyo ntambara u Rwanda ngo rwabifashe nk’ubugambanyi ndetse no kwinjiza ikintu cy’ingengabitekerezo muri iyo ntambara.
Yagize ati “Hajemo kwibaza ukuntu igihugu cy’igituranyi nk’u Burundi buzi ibyabaye hano mu 1994, buzi ko RDC yinjije abarwanyi ba FDLR mu ngabo zayo, bwarangiza bukajya kwishyira hamwe na bwo. Kuri twe, ibyo bintu byongereye ikibazo, ariko u Burundi turacyashobora kuvugana, ndetse ubu turi mu biganiro, dushobora kuvugana kandi turabizi ko igihe runaka tuzabikemura. Ibiganiro biri ku mpande zombi, turahura tukaganira …twizera ko u Burundi bufite inyungu mu gufungura imipaka n’u Rwanda, u Rwanda ntirwigeze rufunga imipaka, ku bijyanye no kugira imikoranire myiza natwe, u Rwanda rwakomeje kubafungurira imiryango, kandi twizera ko bitazatinda”.
Ku kijyanye no kuba u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 mu Burundi, ndetse rukaba rutera inkunga imwe mu mitwe irwanya ubutegetsi mu Burundi, Gen (Rtd) Kabarebe yasobobanuye ko ibyo atari ukuri, kandi ko u Burundi budaherutse kongera kuvuga ibyo byo gushyigikira abuburwanya.
Ariko ku bijyanye n’abo u Rwanda rucumbikiye bavugwaho kuba baragerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi , yavuze ko u Rwanda rubafite kuko nta handi rwari kubashyira, kuko rwari kuba rwarabashyikirije u Burundi, ariko hari ibisabwa kubanza kuzuzwa, harimo kwizezwa ko umutekano wabo urinzwe, kuko u Rwanda rutari gupfa gutanga abantu gutyo gusa, kuko ibyababaho byarugarukaho nk’urubanza. Aho rero ngo ni ho bigeze, kuba haboneka umuhuza, u Burundi bugatanga icyizere ko ntacyo abo bantu bazaba. Nyuma yo guhabwa abo bantu ngo byaba ari ikintu cyoroshye kuko u Rwanda rwemera kubatanga kandi n’u Burundi bukaba bubizi ko nta yindi nzitizi ihari uretse icyo cyizere cy’umutekano wabo.
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse neza
Ikibazodufite hari ababonye imirasire y’izuba twenitwayibona mwatuvuganira ntatwe tukayibona.
Ikindi kibazo
Turigusazura ibiti by’inturusu ariko ntibaduhembera igihe niyo baduhembye baradukata .
Akarere nyagatare
Umurenge wa mukama
Akagali ka gihengeri
Umudugudu wa gishoro.