Gatsibo: Abakuru b’Imidugudu bahawe amagare basabwa kutayagurisha
Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023, Abakuru b’Imidugudu 602 batangiye guhabwa amagare azabafasha mu kunoza akazi kabo no kurushaho kwegera abaturage, basabwa kutayagurisha.
Aya magare yose afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 84,280,000, rimwe rifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 140,000, ku ikubitiro iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Gitoki.
Yatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere, hagamije gufasha abakuru b’Imidugudu kurushaho kwegera abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonald, yasabye Abakuru b’Imidugudu gufata neza aya magare bakanirinda kuyagurisha.
Ati “Twe turi intumwa za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubutumwa rero turabusohoje, icyo musabwa ni ukuyafata neza mukirinda kuyagurisha, mugomba rero kuyabungabunga.”
Bamwe mu bakuru b’Imidugudu bashyikirijwe aya magare bijeje ubuyobozi ko bagiye kuyafata neza, kandi agiye no kubafasha kugera ku ntego yabo yo kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo ndetse bakanabikemura.
Umukuru w’Umudugudu wa Nyabikenke, Nshimyumuremyi Vincent, yabwiye Muhaziyacu.com, ko bishimiye kuba baratekerejweho bagahabwa ibibunganira mu ngendo ndetse anizeza ko batagiye kuyakoresha mu nyungu zabo bwite, ahubwo bazayakoresha mu kwegera abaturage bayobora.
Yagize ati “Kuba duhawe amagare biradushimishije kandi bitwongereye ikizere ndetse turashimira Umukuru w’Igihugu, kuko ubu akazi kagiye kutworohera, tuzajya tugera ku muturage byihuse. Aya magare tuzayakoresha neza kandi tuzirinda kuyakoresha mu nyungu zacu bwite.”
Yavuze ko ubundi byamugoraga kugera ku baturage ku gihe bityo n’ibibazo byabo ntibikemukire igihe.
Umuturage utishoboye, Nsabimana Patrick, na we yahawe inka mu rwego rwo kumufasha kwikura mu bukene, ndetse ikazanamufasha kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’umuryango we.
Ohereza igitekerezo
|