Gasabo: FPR yijeje abaturage kubyaza umusaruro ikiyaga cya Mutukura

Ikiyaga cya Mutukura kigiye kubyazwa umusaruro cyuhirizwa imirima mu gishanga cya Rugende, nk’uko Abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi babyijeje abaturage b’i Rusororo.

Kandida-Depite Karemera yijeje abanyakabuga ko ibishanga bigiye kubabyarira umusaruro
Kandida-Depite Karemera yijeje abanyakabuga ko ibishanga bigiye kubabyarira umusaruro

Kandida-Depite Karemera Francis avuga ko kubyaza umusaruro icyo kiyaga kiri hagati y’uterere twa Gasabo na Rwamagana biri mu mishinga abadepite bazaharanira kugeraho muri manda nshya bazatorerwa.

Yagize ati "Tora FPR izabafashe gutunganya ikiyaga cya Mutukura kugira ngo kibyazwe umusaruro, ubuso buhingwaho umuceri hano bugomba kwiyongera".

Yakomeje yizeza ko i Kabuga hazashyirwa inzu y’urubyiruko(maison des jeunes), ndetse ko umuhanda ukozwe n’umucanga n’isima uva ku Murindi ugera mu mujyi wa Kabuga, ugomba gushyirwamo kaburimbo.

Umwe mu baturage witwa Mukamana avuga ko igishanga cya Rugende nta kamaro kanini cyari kibafitiye, bitewe n’uko igice kinini cyacyo ngo gihingwamo ubwatsi bw’inka ahandi nta myaka yahinzwemo.

Ati:"Dukeneye ko batwemerera tugahinga muri iki gishanga, nawe urabona ko harimo gupfa ubusa".

Hanabaye imikino itandukanye yo kugendera ku binyabiziga n'imbyino zitandukanye
Hanabaye imikino itandukanye yo kugendera ku binyabiziga n’imbyino zitandukanye

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa avuga ko igishanga cya Rugende kigomba gutangira guhingwamo umuceri mu gihembwe cy’ihinga A muri izi mpera z’umwaka wa 2018.

Abakandida-Depite biyamamarije mu murenge wa Rusororo kuri uyu wa kane, abo muri RPF-Inkotanyi ni Jeanne D’Arc Nyirasafari, Karemera Francis, Murumunawabo Cecile, Karenzi Theoneste, ndetse na Mukabaranga Agnes w’ishyaka PDC ryiyunze kuri RPF.

Mu kwiyamamaza kw'abakandida-Depite ba FPR i Rugende hajemo n'amafarashi
Mu kwiyamamaza kw’abakandida-Depite ba FPR i Rugende hajemo n’amafarashi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka