Gakenke: Umusozi uritse inzu 17 ziragwa

Mu Murenge wa Mugunga Akarere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umusozi witse, inzu 17 ziragwa, umuturage umwe ajyanwa mu bitaro nyuma yo guhungabana.

Inzu irarigita hagasigara igisenge hejuru
Inzu irarigita hagasigara igisenge hejuru

Ibimenyetso by’uko uwo musozi utangiye kwika, byatangiye kugaragara mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo byatangiye hika igice gito cyawo, ari nabwo Ubuyobozi bw’ako karere bwagize impungenge butangira kwimura bamwe mu baturage bawuturiye.

Kuri uyu wa mbere Saa Munani n’iminota 15, nibwo inzu esheshatu zahise zirigitira mu itaka, hagenderamo n’ibyari muri izo nzu byose abaturage bagwa mu kantu.

Mu gihe bacyibaza ibibaye uwo musozi wakomeje kwika, inzu zikomeza kugwa, Ubuyobozi bw’Akarere buhita butabara inzu 17 z’abaturage zikaba zamaze kugwa, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine abitangarije Kigali Today.

Agize ati “Hari ahantu abaturage batuye, hafi y’ibitaro bya Gatonde, ubutaka bwatangiye kwika gake gake imiryango ya mbere yabanje kuhava yari irindwi, ubutaka bwakomeje kugenda burigita gake gake, hano muri aka gace, ubutaka buragenda no mu gihe imvura yahise izuba ryaka, nibyo byatubayeho hano mu Murenge wa Mugunga”.

Arongera ati “Kugeza ubu imiryango 22 twayishakiye ahandi ijya, inzu zimaze kugwa ni 17 ariko n’abandi bahegereye twahabakuye kuko n’ubundi ubutaka bwari bukomeje kwika bubasanga, ubu niho turi turi kuganira n’abaturage, hari umwe wagize ihungabana ari hano mu bitaro bya Gatonde tugiye kumureba, kubw’amahirwe ntawakomerekeye muri ibyo bibazo”.

Gakenke ni kamwe mu Turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, ndetse bigahitana bamwe muri ako karere kagizwe n’imisozi miremire.

Mu imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 07 Gicurasi 2020, abantu umunani bo mu muryango umwe wari utuye mu Kagari ka Rumbi mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke bagwiriwe n’inzu barapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Murahoneza,Akarere nikarebe uko kakurikirana icyateje icyo kibazo,naho katabikurikiranye kare hapfa benshi.

NIYITEGEKA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-05-2024  →  Musubize

Birababaje tabara mana yacu

bahimba jean pierre yanditse ku itariki ya: 8-05-2024  →  Musubize

Ndabona bitoroshye ntagato ni gusenga cyane kandi Imana ikomeze abantu bayo.

Elias yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

Abobaturagebakomezekwihagana peee.!

JeandedieuUSABYIMANA yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

Ibi ni ibyahanuwe biri gusohora ahubwo mureke dusenge nibitaraza bizaza

Francine yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

Ibi ni ibyahanuwe biri gusohora ahubwo mureke dusenge nibitaraza bizaza

Francine yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

Ibi ni ibyahanuwe biri gusohora ahubwo mureke dusenge nibitaraza bizaza

Francine yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

IMANA ITURINDE UMURENGE WA MUGUNGA INKANGU YAGUYE KUMAZU MUBUKERI NONE NUMUSOZI WITSE AHAAA NDASHIMA ABAYOBOZI BAKARE NABINZEGO ZIBANZE BADUHORA HAFI

NKURIKIYUMUKZA AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

Abaturage bose bagomba kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko imvura ikomeje kwiyongera

Gahamanyi yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

Njye nababwiye ko nabonye u Rwanda rukora ku nyanja y’Abahinde, amato asigaye Azana ibicuruzwa bikagera iwacu nta yindi misoro.

Nyuma ngagenzuje ibitekerezo byanjye, nsanga abaganga bacu bananirwa kutubwira iby’iyaguka rya "Lift Valley", kandi ni yo ntandaro nyamukuru y’iriduka ry’iyi musozi, haba muri Karongi na Nyamasheke!

Aimé yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

UWiteka akomeze imitima yabasenyewe n’ibiza.

Joselyne NIKUZE yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

Ntimwigore mwibaza icyakorwa ngo bihagarare kuko turi mu marembera y’isi n’ubwo bihabwa agaciro gake. Hazakomeza kuza n’ibindi ni ko ijambo ry’Imana rivuga (Ezekiyeli 7:26).

Gusa ababiha agaciro icyo bakora ni ukwihana bagaharanira ko imibereho yabo yahamanya n’Ijambo ry’Imana.

Etienne yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka