Gakenke : abagenzi bahekwa mu mugongo mu kwambuka umuhanda wa Rusasa-Gashyushya

Umuhanda wo mu Karere ka Gakenke wasibanganyijwe n’imvura yaguye ari nyinshi ikuzuza umugezi wa Mukungwa nawo ukamena mu muhanda, wari wagoranye kuwunyuramo aho byasabaga ko abagenzi bahekwa ku mugongo n’abasore bakoreraga amafaranga.

Iyo mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/05/2012, ahagana mu ma saa Kumi n’igice z’umugoroba, ku nkengero zombi z’amazi menshi, hahagaze abasore n’abagabo bakuze b’ibigango basamira mu kirere abagenzi bakihagera.

Umwe muri bo witwa Rukera Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 45, avuga ko amazi akigabanuka yatangiye akazi ke, aheka abantu mu mugongo akabambutsa, aho buri wese amuca amafaranga 200 kubera ko amazi yabageraga hafi mu mavi.

Yemeza ko icyo kiraka cy’imbonekarimwe, iyo akibonye ashobora gukorera amafaranga menshi ugereranyije n’utundi turaka akora mu giturage.

Straton Nzayituriki wo mu Karere ka Nyabihu na we witabiriye akazi ko kwambutsa abantu abahetse mu mugongo, yatangaje ko igikorwa bakora bambutsa abantu mu gihe cy’imyuzure ari ingirakamaro ku bagenzi kuko bafasha abagenzi ntibarare ku nzira.

Yakomeje avuga ko bibaha amafaranga atari macye kuko ashobora kwambutsa abantu 100 ku munsi abahetse, agize amahirwe yo kubabona.
Nzayituriki yifuza ko iyo mvura yateje umyuzure, yagwa inshuro nyinshi kugira ngo abone akazi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka