Expo2024: Umujyi wa Kigali urimo gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo by’imyubakire n’ubutaka

Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka riri kuba ku nshuro ya 27, Umujyi wa Kigali nawo wararyitabiriye aho urimo kumurika ibyo ukorera umuturage birimo na serivise bakenera mu by’imyubakire n’ubutaka kugira ngo n’ufite ikibazo afashwe guhabwa umurongo wo kugikemura.

Meya Dusengiyumva yasuye aho Umujyi wa Kigali urimo kumurikira
Meya Dusengiyumva yasuye aho Umujyi wa Kigali urimo kumurikira

Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024 yasobanuye ko mubyo Umujyi urimo umurika ari serivise batanga ku baturage.

Ati “Hano tumurika serivise ubona ijyanye nibyo abaturage bakunda kudukeneraho n’ibijyanye n’imyubakire ndetse n’ubutaka ariko tunasobanura n’andi makuru ajyanye na serivise dutanga”.

Meya Dusengiyumva Samuel avuga ko umuturage ubagannye akeneye icyangombwa cy’ubutaka ashobora kugihabwa bitewe nuko basanze imiterere y’ikibazo afite giteye ndetse bashobora no kumubwira uburyo yakibonamo kandi vuba.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, muri icyo kiganiro yavuze kandi ko abaturage bawutuye abakundira ko bitabira gahunda za Leta kandi usanga abenshi ari abasirimu mu bintu bitandukanye.

Ati “Umuntu wese burya iyo akora icyo akunda biramushimisha iyo aririmba biramunezeza ndetse n’iyo areba ababyina aranezerwa ni abasirimu muri Rusange bazi kunezerwa mu byiza bafite”.

Umujyi wa Kigali wegeranye na serivise y'ubutaka kugira ngo ababagana bahite bakirwa bakemurirwe ikibazo
Umujyi wa Kigali wegeranye na serivise y’ubutaka kugira ngo ababagana bahite bakirwa bakemurirwe ikibazo

Gusa nubwo Meya Dusengiyumva abashima abanenga ko batita ku kuvugurura inyubako zabo ku gihe byibura rimwe mu gihembwe kandi ubundi ariko byagombye kugenda.

Meya mu bindi yabajijwe birimo no kuba akora siporo yasubije ko akunda kujya muri ‘Gymnastics’ kandi akunda gukuza impano z’abana be akurikije ibyo bakunda. Ati “Umubyeyi akwiye guha umwana we umwanya wo kwidagadura kandi akamenya kumufasha gukuza impano ye”.

Muri iki kiganiro yanasobanuye aho izina ‘Big Sam’ bamuhamagara ryavuye, avuga ko ryaturutse k’uwari umukoresha we.

Ati “Hari serivise imwe nakozemo nkorana n’undi witwa Samuel umuyobozi yatubaza kugira icyo tuvuga ku bitekerezo byacu tukavugira rimwe nibwo yavuze ati, ‘wowe uri Big Sam’ undi akamuhamagara Samuel, ni aho byaturutse”.

Meya Dusengiyumva yahaye ubutumwa ababyeyi muri ibi bihe by’ibiruhuko, avuga ko bakwiye kwegera abana bagatemberana ndetse aho bishoboka bagakorana siporo, yibukije kandi abatuye Umujyi wa Kigali kurangwa n’Isuku kuko mu minsi iri imbere bazaba bafite abashyitsi bagomba kubitegura bagasanga umujyi usukuye usa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse bayobozi bacu barangajwe imbere Nintore izirusha intambwe no muri ndera mukagari ka bwiza hari icyibazo charisma mumyubakire aho umuturage yubaka inzu akayikorera amasuku bareba akayitaha bareba yayimaramo igihe bagatangira kumutera ubwoba ngo abahigi bayifotoye ngo natabaha amafaranga ngo bashyire abobahigi ngo inzubarayisenya iyoniyo sistem barigukoresha muburyobwa Ruswa kd ayubaka abayarabahaye umuturage agasohorwa munzu numuryangowe igasenywa kd ayimazemo nkamezi3 ibyo birigukorwa numukuru wumudugudu wa bukemba muri ndera ukibaza abahigi nibantucyi mugihugu nkiki gifite umutekano uhagije

Tukaba dusaba ubuyobozi bwo hejuru gukurikirana icyokibazo kirimuruwo mudugudu wa bukemba kuko zimwe zisenywa izindi zubakwa kd babireba. Murakoze

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-08-2024  →  Musubize

Mwaramutse! Muri service za mutation z’ ubutaka muri Kicukiro harimo ikibazo pe! Umuntu asaba mutation hagashira amezi 2 atarabona icyangombwa!
Amakuru ahari ni uko iyo utatanze akantu batagukorera. Utegereza warambirwa ngo ukibwiriza nyine!
Mudufashe pe!

alias yanditse ku itariki ya: 7-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka