EU yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 25Frw

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bamaze gushyira umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 19.5 z’Amayero (ahwanye na Miliyari 25Frw).

Ni inkunga izifashishwa mu rwego rw'Ubutabera
Ni inkunga izifashishwa mu rwego rw’Ubutabera

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, nibwo hasinywe ayo masezerano y’iyi nkunga igamije gushyigikira no guteza imbere urwego rw’ubutabera, by’umwihariko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’Igorora.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndangijimana, ni we washyize umukono kuri aya masezerano ahagarariye u Rwanda, yavuze ko iyi nkunga ije gushyigikira urwego rw’ubutabera.

Ati “Aya masezerano ni impano hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi afite agaciro ka miliyoni 19.5 z’Amayero, bingana na Miliyari 25Frw aje gushyigikira imishinga mu nzego z’ubutabera, kugira ngo uru rwego rurusheho kunoza serivisi rutanga”.

Minisitiri Ndagijimana asinya amasezerano ari kumwe na Minisitiri Ugirashebuja Emmanuel
Minisitiri Ndagijimana asinya amasezerano ari kumwe na Minisitiri Ugirashebuja Emmanuel

Minisitiri Ndagijimana avuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu nzego z’ubutabera zitandukanye, harimo kubaka ubushobozi bwazo, haba muri Ministeri y’Ubutabera, mu nzego z’iperereza no mu bushinjacyaha.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye guha u Rwanda inkunga hagati y’umwaka wa 2021 na 2024, ingana na Miliyoni 260 z’Amayero, iyi nkunga yatanzwe ikaba iri muri iyo igomba kuzatangwa muri iyo myaka.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko iyi nkunga igiye guteza imbere urwego rw’ubutabera, harimo MAJ ndetse n’urugagaga rw’abunganira abantu badafite ubushobozi (Avocat), kugira ngo ibikorwa by’ubutabera bigerweho.

Amb. Belen Calvo
Amb. Belen Calvo

Ati “Mu rwego rwa MAJ, Leta yari isanzwe ishyiramo Miliyoni 50Frw, ariko ubwo habonetse inkunga uru rwego rurongererwa ubushobozi”.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo, yashimye ubufatanye bw’ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uburyo bakomeje guteza imbere inzego zirimo urw’ubutabera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka