ERC Gikondo yateguye Igiterane cyo kwereka urubyiruko inzira isohoka mu bibi
Muri gahunda y’igihembwe cy’umuryango aho bagaruka ku bibazo abawugize bahura nabyo, itorero ry’ivugabutumwa n’isanamitima mu Rwanda/ Evangelical Restoration Church-ERC Gikondo, ryashyize imbaraga zihariye mu rubyiruko, kubera ibihe bikomeye rurimo kunyuramo.
Muri ibyo bibazo harimo agahinda gakabije, kwishora mu bikorwa bibi by’ubusambanyi, ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi, ariko byose bikaba bifite inkomoko.
Imwe mu nzira yo gukemura ibi bibazo, harimo no kwigisha urubyiruko ijambo ry’Imana, mu nsanganyamatsiko y’igiterane igira iti “Ahubwo wowe uzura umwuka Wera”.
Icyo giterane kizatangira ku Cyumweru tariki 10 Nzeli 2023, kirangire ku Cyumweru tariki 17 Nzeli 2023 i Gikondo kuri Paruwasi.
Keza Pascale, umuyobozi w’urubyiruko muri iri torero, asobanura impamvu z’iki giterane agira ati “Twasanze hari ibibazo byinshi byakemuka urubyiruko ruramutse rubwiwe impamvu rwakuzura Umwuka Wera.”
Keza avuga ko hari ibibazo bazagenda baganiraho buri munsi, haba ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi byose bikubiye mu burara, cyangwa imyitwarire mibi (delinquency).
Keza agira ati “Twizera ko hari ibibazo byinshi byacyemuka biciye mu kwigisha urubyiruko ijambo ry’Imana.”
Mu bazigisha muri iki giterane, harimo abavugabutumwa bazi neza ibibazo by’urubyiruko kuko babinyuzemo, kandi bagafasha n’urubyiruko rwo mu bihe bitandukanye kubyivanamo.
Muri bo harimo umuyobozi w’itorero ry’ivugabutumwa n’isanamitima ku Isi, intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu, ndetse n’intumwa Francis Agyinasare wo mu gihugu cya Ghana.
Undi uzaganiriza urubyiruko ni Pasiteri John F. Kwizera, umuyobozi w’itorero Kingdom Believers’ Church.
Harimo kandi na Pasiteri Elisha Masasu, umuyobozi wa ERC Gikondo, na we wayoboye urubyiruko igihe kinini, ku buryo afite inama nyinshi yarugira.
Muri iki giterane hazabamo ubuhamya, inyigisho, imivugo, ibiganiro biyobowe n’abatangabuhamya (Panel), bizaba birimo no gusangira, aho bamwe bazajya bavuga ibyo banyuzemo, hanyuma abitabiriye bakabaza ibibazo, bigasubizwa.
Aho urubyiruko ruteraniye, ntihabura igitaramo. Muri iki giterane itorero ryatumiye abaramyi bakunzwe mu Rwanda nka Chryso Ndasingwa, Arsene Tuyi, James na Daniella, amatsinda y’abaramyi nka Worship Team Masoro, ababyina gakondo n’ibindi bizunganira inyigisho.
Hazaba kandi umwihariko ku bana b’abapasiteri, Keza avuga ko abana b’abapasiteri bakunze kuvugwaho kudakizwa ngo bahinduke.
Agira ati “Abo bana kubera uburyo ababyeyi babo baba bafite inshingano nyinshi zo kwita ku bo bayobora nabo batari bake, abana hari ubwo baburirwa umwanya, ugasanga bibaviramo kuremerewa."
Gahunda yo gufungura iki giterane, iteganyijwe ku Cyumweru saa kumi n’imwe i Gikondo kuri Paruwasi. Mu cyumweru gikurikiraho, amateraniro azajya atangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kuva ku wa mbere, kugera ku wa gatanu.
Ku wa Gatandatu tariki 16 hazaba iyo gahunda y’abana b’abapasiteri, kuva saa tatu za mu gitondo, hanyuma nimugoroba saa kumi n’ebyiri kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu, habe gusangira (dinner) banaganira ku bibazo by’urubyiruko.
Ku cyumweru, gahunda y’igiterane izasorezwa ku rusengero, kuva saa kumi z’umugoroba.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwakoze cyane nigiterane cyiza ariko kubijyanye numugusoza igiterane kumunsi uwubanziriza nabonyemo gahunda yabana baba pasteur bategurirwa uwo Munsi wabo ndetse ba dinner . Ariko kubandi ntabyo nabonye ubwo byaba aribyiza kurobanura niba ntibeshye cg c ni buget ntoya cg c nabo barimo nibyo nasobanuzaga thanks