Dr James Vuningoma wakoraga muri RALC yitabye Imana
Dr James Vuningoma wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco yitabye Imana azize uburwayi.

Niyomugaba Jonathan, umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ushinzwe guteza imbere umuco binyuze mu majwi n’amashusho, yabwiye Kigali Today ko Vuningoma yari amaze iminsi arwaye, ndetse ko yari aherutse kuva mu Buhinde kwivuza.
Ati “Ku wa kane hashyira ku wa gatanu w’icyumweru gishize yari yagarutse mu Rwanda, atangiye koroherwa ariko ataragaruka ku kazi.”
“Ku wa gatandatu nimugoroba nibwo yatangiye kumva afite intege nkeya, bamujyana kwa muganga ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, akaba ari ho yaguye. Yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2020.”
Dr Vuningoma yavutse tariki 25 Ugushyingo 1948 (yari afite imyaka 72).
Yize ahantu hatandukanye haba mu Rwanda, muri Uganda, muri Kenya, no mu Bufaransa, akora imirimo itandukanye haba mu Burezi no mu itangazamakuru, yandika ibitabo n’izindi raporo zitandukanye z’ubushakashatsi yakoze.
Ohereza igitekerezo
|
Tubabajwe cyane nuko ugiye ugikenewe n’ abanyarwanda. Abo wareze muri KIE wadutoje kuba abagabo beza, twaragukundaga ariko Imana irakwisubije. RIP
RUHUKIRA MU MAHORO ntituzibagirwa ibitekerezo byiza
nkumuryango wa Anglicane no gukunda umurimo wi Imana
Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuko rudashira. Ku batabyibuka, uyu mugabo n’umwe mubatangije ikinyamakuru The New Times nyuma ya 1994!
Imana Ikwakira mu bayo Chairman.
Tuzahora tukwibuka.
Your young brother.
Emmanuel
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Yari intwali pe.
Chairman, tuzahora tukwibuka.
Emmanuel Munyaneza
Your Young brother.
IMANA imwakire mubabayo umuryango usigaye ukomeze kwihanga mutugezeho igihe cyo gushyingura
imana imwakire mubayo umuryangowe ukomeze kwihangana
Ndababaye cyane.Uyu mugabo twamukundaga kubera ukuntu yabanaga neza n’abantu.Yatubereye umwarimu mwiza muli KIE.Abanyeshuli twese twaramukundaga.Agendeye kimwe na Pie Mugabo.
Gusa ntabwo njya nemera ko upfuye aba yitabye Imana.Tuge tuvuga ko upfuye tuba tutazi aho agiye kubera ko ntawapfuye ngo agaruke.Icyo nemera kandi kivugwa muli bibiliya nuko abantu bapfuye bumvira imana bazazuka ku munsi wa nyuma.Ibyo rwose biranditse kandi Yezu niwe wabyivugiye.N’uyu mugabo ashobora kuzazuka.
Imana imwakire mu bayo umuryango asize iwukomeze. Urupfu ntiturumenyera rwokagenda ruhere