Dore uko umwe mu bunganira Rusesabagina yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda (Video)
Ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwarwo Umubiligi Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.
Uyu munyamategeko w’imyaka 62 yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho arenze ku mategeko akajya mu rukiko kunganira Paul Rusesabagina kandi nta burenganzira abifitiye.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka Lt. Col Regis Gatarayiha avuga ko Vincent LURQUIN yinjiye mu Rwanda tariki 16 Kanama ahabwa visa yo gusura y’iminsi 30, ariko ku itariki ya 20, Lurquin agaragara mu rukiko nta burenganzira abifitiye ndetse nta n’icyangombwa (work permit) afite.
Irebere muri iyi video uko yurijwe indege agasubizwa iwabo:
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigali today tunezejwe namakuru mutujyezaho meza Kandi ajyezweho
Murakoz kuduha amakuru
Yarakwiye guhanwa
Hhhhh iki kivieux kibeshye kuGihugu rwose. Nigitahe amahoro