Dore abayobozi batorewe kuzuza inzego mu Turere

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Ukuboza 2019, habaye amatora yo kuzuza inzego muri tumwe mu Turere aho zitari zuzuye.

Muri aya matora hari ahatowe abayobozi b’Uturere, ndetse hakaba n’ahatowe abayobozi b’ Inama Njyanama z’uturere, ndetse n’ahatowe abajyanama buzuza Inama Njyanama aho zitari zuzuye.

Burera

Uwanyiligira Marie Chantal arahirira kuyobora Akarere ka Burera
Uwanyiligira Marie Chantal arahirira kuyobora Akarere ka Burera

Mu Karere ka Burera, Uwanyiligira Marie Chantal ni we watorewe kuba umuyobozi w’akarere, asimbuye Florence Uwambajemariya, uherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba.

Uwanyiligira yagize amajwi 155 ku bantu 204 batoye. Yari ahanganye na Niwewanjye Yvette, wagize amajwi 49 kuri 204.

Uyu Uwanyiligira watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri ako Karere.

Izamuhaye Jean Claude, yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Burera
Izamuhaye Jean Claude, yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera

Mu Karere ka Burera kandi hatowe Perezida w’Inama Njyanama, Izamuhaye Jean Claude aba ari we utorwa, asimbura Dr Faustin Habineza wabaye Senateri.

Rubavu

Mu Karere ka Rubavu ho, hatowe Perezida w’Inama Njyanama hamwe na Visi Perezida w’Inama Njyanama.

Nyirurugo Côme Degaule yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama ya Rubavu
Nyirurugo Côme Degaule yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama ya Rubavu

Nyirurugo Côme Degaule wari usanzwe ari Visi Perezida w’Inama Njyanama ni we watorewe kuba Perezida, asimbura Dr. Dushimimana Lambert watorewe kujya muri Sena. Mbere yo kwiyamamariza uyu mwanya ariko, yabanje kwegura ku mwanya wa Visi Perezida.

Nyirurugo yatorewe uyu mwanya n’amajwi 18 ku majwi atatu (3) ya Muhire Josiane bari bahanganye.

Nyirurugo asanzwe ari umuyobozi mu ruganda rw icyayi cya Pfunda. Afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza A0 mu mibanire y’abantu.

Nizeyimana Partick yatorewe kuba Visi Perezida w'Inama Njyanama ya Rubavu
Nizeyimana Partick yatorewe kuba Visi Perezida w’Inama Njyanama ya Rubavu

Ku mwanya wa Visi Perezida w’Inama Njyanama, hatowe Nizeyimana Partick wari usanzwe ari umujyanama, akaba ayobora kaminuza ya UTB ishami rya Gisenyi.

Gatsibo

Mu karere ka Gatsibo, uwatowe muri 30% kujya muri njyanama y’Akarere muri 30% bahagarariye abagore, ni Mugirasoni Clotilde watowe ku majwi 89 kuri 116.

Huye

Mukagashugi Marie Chantal
Mukagashugi Marie Chantal

Mu karere ka Huye na ho hatowe umujyanama wuzuza Inama Njyanama y’akarere, muri 30% yagenewe abagore. Uwatowe ni Mukagashugi Marie Chantal, n’amajwi 67 kuri 37 ya Uwiragiye Vestine bari bahanganye.

Mukagashugi ni umuyobozi w’ishuri ribanza rya Matyazo, mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye.

Nkuzumuremyi Valentine wasimbuwe mu Nama Njyanama ni umucungamutungo wa Sacco ya Mbazi.

Mukagashugi na Nkuzumuremyi Valentine yasimbuye
Mukagashugi na Nkuzumuremyi Valentine yasimbuye

Yasezeye kuri uyu mwanya kubera ko ubundi umurimo akora w’ubucungamutungo muri Sacco utamwemerera kuba mu nzego z’ibanze nk’uko byasabwe na Banki nkuru y’u Rwanda.

Kayonza

Mu Karere ka Kayonza na ho hatowe Visi Perezida w’Inama Njyanama. Kuri uyu mwanya hatowe Alphonse Zigira, n’amajwi 17. Yatsinze Udahemuka Jean de Dieu wabonye amajwi abiri (2), na Emmanuel Hagenimana wagize ijwi rimwe (1), bari bahanganye.

Zigira yari asanzwe akuriye komisiyo y’ubukungu mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza.

Zigira Alphonse yatorewe kuba Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kayonza
Zigira Alphonse yatorewe kuba Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza

Ubusanzwe akora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

esehamazekwandurabanga?

ndahimana.sylvestre yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Kigal to day genda uruta ibindi binyamakuru mugusakaza amkuru

Mukiza innocent yanditse ku itariki ya: 6-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka