Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana
Yanditswe na
KT Editorial
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatangaje ko Depite Mukayisenga Françoise, umwe mu badepite bari bayigize yamaze kwitaba Imana azize indwara.

Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana
Mu itangazo bashyize ahagaragara muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 12 Kamena 2017, Ubuyobozi bw’inteko bwatangaje ko Depite Mukayisenga yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.
Depite Mukayisenga w’imyaka 48, yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ahagarariye ishyaka FPR-Inkotanyi.

Itangazo ribika Depite Mukayisenga
Ohereza igitekerezo
|
twifatanyije n’umuryango we mukababaro.
Twihanganishije umuryango Wa Hon.Imana ibabe hafi Minani mwihangane
Imana imwakire kandi ikomeze kwihanganisha umuryango we ni mitima yabanyarwanda
Nagire iruhuko ridashira yesu ati ninge kuri nubugingo ntawujya kwadata ntamujyanze kandi unyizera nubwoyaba yarapfuye anyizeye azazuko ok twihanganishije umuryangowe ninshuti nabavandimwe murakoze
Imana imwakire mubayo.
kandi Twese niho iwacu mana mwakire
Urakoze ariko gusoma bible gusa ntibyatuma umuntu ahinduka uwiteguye ubwami bwimana.ahubwo kwizera ko yesu yapfiriye ibyaha byacu akatuza akanwa ko ari umwami bizana agakiza ROM:9:9-10
Ikindi aho umuntu ahurira n’Imana niwe nayo ntawundi wabimenya.Niyo mpamvu twe duhamba umubiri Imana Niyo izi iherezo ry’umuntu nyamuntu.
RIP Hon Francoise Mukayisenga.You were so young to die at 48 years!!!.Twese niko bizagenda.Niyo mpamvu tugomba guhora twese twiteguye.YESU yadusabye gushaka cyane ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33). Iyo tugihumeka,abenshi bibera mu byisi gusa,bakibuka urupfu iyo bagiye guhamba. Si byiza kuko imana idusaba kwiga Bible kugirango tumenye ibyo idusaba.Hanyuma twabikora,ikazatuzura ku munsi w’imperuka,ikaduhemba ubuzima bw’iteka (Yohana 6:44).Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Bible ivuga ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo rero wakitaba imana utumva.Ahubwo uba ugiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Niba warashatse imana ukiriho,ntiwibere mu byisi gusa nkuko abantu benshi babigenza,bibwira ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,politics,etc...,imana izakuzura ku Munsi w’Imperuka wegereje. Ariko niba wibera mu byisi gusa,uba utazazuka.Uba ugiye burundu.Uribaza uti nakorera imana gute?Wabanza ukiga Bible kugirango umenye icyo imana idusaba,ukajya mu materaniro,hanyuma nawe ukajya kubwiriza abantu kuko YESU niwo murimo yasabye abakristu nyakuri bose.Byisomere muli Yohana 14:12.Wivuga ngo ntiwabona umwanya kuko twe tubikora,natwe dufite akandi kazi gasanzwe gatuma tubaho.YESU yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Imana yita abantu bibera mu byisi gusa,abanzi bayo (Yakobo 4:4).Biriya bavuga iyo umuntu yapfuye ngo aba yitabye imana,ntabwo aribyo.N’amasengesho bavugira umuntu wapfuye,ntacyo amaze,niba we atarashatse imana akiriho.
NIYURUHUKIRE.MURUNDI NATWE IBURUNDI INKURUYICAMUGONGO YATUGEZEHO TURAHOJEJE UMURYANGOWABUZE.
Imana imuhe iruhuko ridashira,imushyire mubayo.
Aruhukire mumahoro Imana Imwakire mu bayo!