DASSO yungutse abasore n’inkumi bashya 349

Urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO) rwungutse Abadasso bashya 349 bamaze igihe kirenga amezi atatu bahabwa amahugurwa mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari kiri mu Karere ka Rwamagana.

DASSO yungutse abasore n'inkumi bashya 349
DASSO yungutse abasore n’inkumi bashya 349

Amahugurwa yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, ni ay’icyiciro cya karindwi kigizwe n’Abadasso 349 barimo abahungu 241 n’abakobwa 108 b’Uturere 12, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana n’abandi bayobozi bari mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

Mu gihe cy’ibyumweru 12 bamaze mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari bahawe amasomo atandukanye arimo imyitozo ngororamuburi, ay’imyitwarire y’ubumenyi bwo gukoresha intwaro, ubwirinzi budakoresha intwaro, ubutabazi bw’ibanze, gukusanya amakuru no kuyatangira ku gihe, gucunga ituze muri rubanda, ubumenyi bubatoza kuba abayobozi mu mikoranire ya DASSO n’inzindi nzego ndetse n’abaturage hamwe n’ayandi menshi.

Bavuga ko amasomo bahawe azabafasha kuzuza inshingano nshya bagiyemo
Bavuga ko amasomo bahawe azabafasha kuzuza inshingano nshya bagiyemo

Muri uwo muhango abasore n’inkumi biyerekanye berekana ko amasomo bahawe muri icyo gihe cy’amezi atatu bayazingatiye kandi bazayifashisha mu kunoza inshingano nshya bagiyemo hirya no hino mu Turere.

DASSO Shadrack Niyonzima, ni umwe mu basoje amahugurwa wo mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko amasomo bahawe ari ingenzi kandi azabafasha mu nshingano bagiye gutangira.

Ati “Amezi atatu maze mpugurwa nahuguriwe kwimakaza gucunga umutekano ndetse no gukorera Igihugu cyanjye muri rusange, mparanira guteza imbere abaturage b’Igihugu cy’u Rwanda.”

Ubwo biyerekanaga mu bumenyi bungukiye muri aya mahugurwa
Ubwo biyerekanaga mu bumenyi bungukiye muri aya mahugurwa

DASSO Antoinnette Ayinkamiye wo mu Karere ka Rubavu, ati “Amahugurwa twahawe agiye kudufasha mu kazi tugiyemo hano hanze dufatanya na bakuru bacu dusanze mu kazi, turengera abaturage, tunarengera ikiremwamuntu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko umusaruro ukomoka ku byiciro bitandatu byabanje ubatera kudashidikanya ko abasoje amahugurwa bazakomereza aho bageze.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yari umushyitsi mukuru
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yari umushyitsi mukuru

Yagize ati “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kwibuka ko dukomeza guhagurukira hamwe kugira ngo duhashye n’imico mibi ikigaragara hirya no hino, ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, abana bava mu mashuri, imitangire mibi ya serivisi ndetse no kudakemurira ku gihe ibibazo by’abaturage bituma bahora basiragira mu nzego zo hejuru, ihohoterwa ryo mu ngo, n’ibindi bitandukanye bigenda bihungabanya umudendezo w’abaturage umunsi ku munsi.”

Abadasso basoje amahugurwa ni abo mu Turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Kayonza, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rusizi na Rwamagana ari nako gafitemo benshi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhngo wo gusoza amahugurwa y'Abadasso
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhngo wo gusoza amahugurwa y’Abadasso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza rwose nizere ko Minisitiri yabibukije ko bagiye mu kazi bakirinda amatiku aba mu nzego zibanze cyane cyane ko n’iz’umutekano nazo ziyijandikamo. Bazakorere abaturage bange ikibi cyose batange amakuru y’ukuri

Sezibera yanditse ku itariki ya: 26-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka