CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi, Ange Kagame ahabwa inshingano mu Biro bya Perezida
Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu Biro bye, Village Urugwiro, ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo nko kuba CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri.

CG Dan Munyuza aherutse gusimburwa na CG Felix Namuhoranye ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu.
Mu bandi bahawe inshingano harimo Ange Kagame wagizwe Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.
Maj Gen Charles Karamba wari uherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho azaba anahagarariye u Rwanda muri Afurika yunze Ubumwe.



Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nge angeKagame namwifurizaga ubwa minister of state technology and inovation