Cardinal Kambanda yatorewe kuyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Tariki ya 2 Ukuboza 2022, Abepisikopi Gatorika batoye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda kuba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) umwanya asimbuyeho Musenyeri Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare.
Abandi batowe ni Musenyeri Vicent Horolimana, yatorewe kuba Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda naho Myr Anaclet Mwumvaneza na Myr Edouard Sinayobye, batorerwa kuba abajyanama.
Inshingano zo kuba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, iya mbere ni ukuba umuvugizi wa Kiriziya, indi nshingano ni guhagararira Inama nkuru y’Abepisikopi Gatolika mu gihugu.
Uyu mwanya wa Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Musenyeri Filipo Rukamba, umwepisikopi wa Butare yarawumazeho imyaka itandatu.
Musenyeri watorewe kuyobora uyu mwanya aba yemerewe kuwuyobora imyaka itatu ariko yongerwaho indi manda, ni ukuvuga ko Cardinal Antoine Kambanda ashobora kuyiyobora imyaka 6 muri manda yemererwa n’amategeko.
Cardinal Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali, Ubu afite imyaka 64.
Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo.
Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo yimikwa tariki 27 Mutarama 2019.
I Roma ku wa 28 Ugushyingo 2020, ni bwo Papa Francis yagize Antoine Kambanda Umukaridinali, Ku Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020, mu Rwanda muri Kigali Arena habaye igitambo cya Misa cyo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali wa mbere mu mateka, ari we Karidinali Antoine Kambanda cyanitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ku wa 16 Ukuboza 2020 yaje gutorerwa kuba umwe mu bagize ibirobya Papa bishinzwe iyogezabutumwa bw’abantu ku isi.
Ohereza igitekerezo
|