Burera: Ntibacyitiranya indwara ya Kanseri n’amarozi babikesha ubuvuzi buteye imbere

Abaturage bo mu Karere ka Burera bishimira ko kuba baregerejwe Ibitaro bivura indwara ya Kanseri bya Butaro hiyongeyeho na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima University of Global Health Equity (UGHE), byatumye barushaho kumenya iyo ndwara, aho ubu batakiyitiranya n’amarozi nk’uko byahoze mbere.

Mukazibera Liberatha agira ati: “Hambere aha bitarubakwa, hari abantu benshi bazahazwaga n’indwara, kwa muganga baba batabashije kumenya ubwo aribwo bakayoboka iy’ibinyarwanda babwitiranya n’amarozi, bikaba byanagera ku rwego rwo kumuhitana bitewe no kutamenya ngo arwaye iki n’iki".

Akomeza agira ati, “Aho ibi bitaro biziye mu mwaka wa 2012, bakabishyiramo n’inzobere mu gusuzuma no kuvura kanseri, abaturage twatangiye kubigana, tugenda turushaho kumenya bimwe mu bimenyetso bya kanseri, bamwe mu bayirwaye barabigana barimo n’abagiye bivuza bagakira, bidukura mu rujijo twahozemo kuburyo ubu tutakiyitiranya n’amarozi".

Iyi ntambwe yatewe mu rwego rw’ubuvuzi, abaturage bongeye kuyishimangira ku wa gatatu tariki 26 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida Depite mu Nteko Ishinga Amategeko, bo mu muryango FPR-Inkotanyi, cyabereye mu Murenge wa Butaro ibyo bitaro ndetse na Kaminuza biherereyemo.

Abakandida Depite batatu ari bo Ndayambaje Theoneste, Uwimana Modeste ndetse na Nyiramana Christine wavuze mu izina ryabo ubwo biyamamarizaga muri ako Karere, yavuze ko ibyinshi byakozwe mu byiciro byose by’imibereho, Umuryango FPR-Inkotanyi, witeguye kubikomerezaho mu gihe baramuka bawugiriye icyizere bagatora umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida ndetse n’abakandida Depite bawo.

Uwimana Modeste, Nyiramana Christine na Ndayambaje Theoneste nibo bahagarariye abandi kuri site ya Butaro ku Karere ka Burera nk'abakandida Depite b'umuryango RPF Inkotanyi
Uwimana Modeste, Nyiramana Christine na Ndayambaje Theoneste nibo bahagarariye abandi kuri site ya Butaro ku Karere ka Burera nk’abakandida Depite b’umuryango RPF Inkotanyi

Ati: “Gutora Kagame Paul nka Perezida w’Igihugu ndetse n’Abadepite bo mu muryango FPR-Inkotanyi, ku baturage bacu bazaba barebye kure mu gushyigikira politiki iteza imbere umutekano, ubuzima, uburezi n’izindi gahunda zose zigamije gushyira umuturage ku isonga. Twaje kwifatanya rero ngo twibukiranye ibyo bigwi, tunarebere hamwe umusaruro byatugejejeho, dukomeze dufatanye mu kongera n’ibindi bishya kandi Umuryango FPR-Inkotanyi witeguye mu buryo budasubirwaho gushyigikira no gufasha umuturage wese kubigeraho”.

Ku baturage bo ngo itariki 15 Nyakanga 2024, itinze kugera bakazindukira mu gikorwa nyirizina cyo kwitorera Umukuru w’Igihugu hamwe n’Abadepite bitezeho gukomeza gushyigikira no gushyiraho ingamba z’ibikorwa bizamura iterambere ry’umuturage.

Ibitaro bya Butaro nibura buri mwaka byakira abatari munsi y’1800 bivurizamo indwara ya Kanseri, biheruka gushora miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kubyagura bigashyirwa ku rwego rwo rw’ibitaro bya Kaminuza.

Uretse ibi bitaro, mu bindi abaturage bishimira birimo na Kaminuza Mpuzamahanga ya UGHE, aho bemeza byabazamuriye agaciro k’ibikorwa byabo ndetse n’ishoramari, kandi byihutisha indi mishinga irimo n’uwo gukora umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho, kuri ubu ukiri mu mirimo yo kubakwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka