Burera: Biyemeje gukura abana bose mu mirire mibi bitarenze amezi atatu
Abagore n’Urubyiruko bagize Urugaga Rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Burera, batangije ubukangurambaga bufatwa nk’umuyoboro wo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Ubwo bukangurambaga butangijwe ku ntego igira iti "Tozwa kurya indyo yuzuye ubigizemo uruhare", bwatangijwe ku wa Mbere tariki 21 Mata 2025, mu Kagari ka Gatsibo mu Murenge wa Butaro, aho Abagore n’Urubyiruko bo mu Rugaga rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, bifatanyije n’abaturage baho gukora uturima tw’igikoni, kugaburira abana indyo yuzuye; ndetse imiryango 50 ifite abana bugarijwe n’imirire mibi bayoroza inkoko zitera amagi.
Ni igikorwa biyemeje gushyiramo imbaraga mu buryo budasanzwe, aho bihaye igihe cy’amezi atatu, yo kuba abana bose bari mu mirire mibi, muri ako Karere ka Burera bazaba bayivuyemo.
Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Burera, Jean Pierre Bizimana, akomoza ku nzira ibi bazabinyuzamo yagize ati "Abagore n’urubyiruko babarizwa mu Ngaga zishamikiye kuri RPF-Inkotanyi biyemeje guhaguruka ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira bakakigira icyabo”.
Ati “Ubu bukangurambaga bwabanjirijwe n’ibarura babanje gukora mu minsi ishize harebwa abana bafite ibyo bibazo, bamaze kumenyekana habaho kwiyemeza ko buri munyamuryango nibura afata umwana umwe, akazajya amakurikirana hafi umunsi ku munsi, akamenya ubuzima bwe, uko umuryango akomokamo ubayeho yaba mu bijyanye n’amikoro cyangwa imyumvire, ahagaragaye icyuho akazajya akora ibishoboka kikavaho".

Yungamo ati "Umwana ufite imirire mibi iyo akurikiranwe neza akitabwaho uko bikwiye harimo no kumugaburira indyo yuzuye, abasha kuyivamo kandi ntibitwara igihe kirenze ukwezi. Twe rero twihaye intego yo gukurikirana abo bana mu gihe cy’amezi atatu, kugira ngo tuzabe twizeye neza ko ubuzima bwabo bumeze neza, ari nako tugenda twigisha ababyeyi babo mu buryo bwo kubafasha guhindura imyumvire y’uburyo babitaho".
Yongeraho ko mu nkingi z’ingenzi eshatu zikubiye muri Manifesto ya RPF-Inkotanyi, yo muri Manda y’imyaka itanu, harimo ijyanye no kwita ku mibereho myiza y’abanyarwanda.
Ati "Guhuza imbaraga muri ubu buryo ngo imire mibi icike, byafasha abana gukura neza bafite icyo bazaba bamariye igihugu kuko bazaba barateguwe hakiri kare".
Abagore n’urubyiruko, bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu kubaka umuryango utekanye, uzira imirire mibi n’igwingira.
Kuba ubu bukangurambaga babutangije, byongeye ari n’abantu babarizwa mu Muryango RPF-Inkotanyi ufatwa nka moteri ya Guverinoma y’u Rwanda, abaturage babyitezeho kubatera ingabo mu bitugu mu kubafasha kwihutisha ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Mukajyambere Godeliva agira ati "Bamwe muri twe twari twariraye tutakigaburira abana bacu indyo yuzuye bitewe n’ibi bihe usanga duhugiye mu bindi dushakisha imibereho. Twishimiye ko aba bagore n’urubyiruko badusanze inaha bakaza kutwibutsa kuvugurura imyitwarire ibangamiye abana bacu. Turikubita agashyi, tuve mu bunebwe twite ku bituma bagira uburenganzira busesuye harimo no kugaburirwa neza uko bikwiye".

Mu bindi abagore n’urubyiruko bazibandaho harimo no gushishikariza abaturage kujya bitabira gupimisha imikurire y’abana buri wa Kane w’icyumweru cya gatatu cya buri kwezi, uyu ukaba ari umunsi mu Karere ka Burera hose abana bapimwa imikurire. Ikigamijwe akaba ari ukugirango bibafashe gukurikiranira hafi uko ubuzima bwabo buhagaze.
Mu Karere ka Burera Kugeza ubu habarirwa abana 126 bafite imirire mibi. Muri aba abagera kuri 15 ni abo mu Murenge wa Butaro, byagaragaye ko bafite imirire mibi ihutiyeho.
Ni mu gihe Akagari ka Gatsibo ubu bukangurambaga bwatangirijwemo, ari ko kari imbere y’utundi Tugari tugize Akarere ka Burera mu kurangwamo umubare munini w’abana bafite imirire mibi n’igwingira.

Ohereza igitekerezo
|