Burera: Baratabariza zimwe mu ngo mbonezamikurire y’abana bato ziri mu nzira zo gufunga imiryango

Abaturage bo mu Karere ka Burera, bari mu ihurizo ry’amwe mu Marerero n’Ingo mbonezamikurire y’abana bato bitagikora mu buryo buhoraho, ku buryo ngo bikomeje gutyo, yaba ari mu nzira yo gukinga imiryango burundu; ibintu babona ko bishobora kuvutsa abana babo uburezi buboneye ndetse n’imikurire yabo ikahadindirira.

Nta gikozwe mu kongera ikibatsi mu mikorere y'Ingo mbonezamikurire y'Abana bato bazisanga hari izakinze imiryango
Nta gikozwe mu kongera ikibatsi mu mikorere y’Ingo mbonezamikurire y’Abana bato bazisanga hari izakinze imiryango

Mu Murenge wa Rugengabare, mu ngo mbonezamikurire y’abana bato 75 zihabarizwa, 17 muri zo nizo zonyine ziganwa n’abana mu buryo buhoraho mu gihe izindi 58 kuri ubu zo zikora rimwe na rimwe kubera ibibazo by’amikoro make.

Uko kuba hari izititabirwa iminsi yose igenwe, bamwe mu babyeyi bibaviramo kubura aho basiga abana babo, bikanasubiza inyuma urwego rw’ubumenyi ndetse n’ubuzima.

Uwimpuhe Forutunata wo mu Mudugudu wa Kabukoko mu Kagari ka Nyanamo, hamwe mu hatuwe n’abagowe no kuba ingo mbonezamikurire zidakora agira ati: “Inyinshi mu ngo mbonezamikurire y’abana bato ntizigikora, n’izo navuga ko zigihanyanyaza usanga zikora nka rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru. Ubu abana bacu dusigaye tubasiga badafite kirengera kubera ko nta ngo mbonezamikurire ziri hano mu mudugudu twabasigamo zihari. Tureba gukora urugendo rurenga isaha tubajyanye mu zo mu yindi midugudu ukabona utabivamo tugahitamo kubasiga ku rugo, wataha ugasanga biriwe mu mihanda bazerera”.

Ingo mbonezamikurire y’abana bato zibarizwa muri uyu Murenge zirimo izashinzwe n’abaturage ubwabo, iziterwa inkunga muri gahunda ya VUP, hiyongereyeho izikorera ku Tugari, izishamikiye ku bigo by’amashuri, abanyamadini, imiryango itari iya leta n’izindi.

Uku kuba hari zimwe muri zo cyane cyane mu zashinzwe n’abaturage ubwabo zitagikora mu buryo buhoraho ibiziganisha mu nzira yo gufunga imiryango burundu, ngo byaba biterwa no kutihaza mu kubonera abana bahakurikiranirwa igikoma cyangwa amafunguro; ndetse no kuba ababasigarana umunsi ku munsi na bo nta dufaranga babona two kugura agasabuni.

Umwe mu babyeyi utuye mu Kagari ka Nyanamo agira ati: “Mbere zigitangira zakoraga buri munsi kandi neza; ariko zigenda zicika intege ku buryo harimo n’izimara ibyumweru zidakora”.

Akomeza agira ati “Imbogamizi ahanini tubona zihari ni uko ingo zirebererwa n’abaturage ubwacu twifuza ko leta yagira ibyo itwunganira mu bituma zikora uko bikwiye, nk’uko ibigenzereza ingo zifashwa muri gahunda ya VUP. Zo izitera inkunga y’ibyo abana bagaburirwa nk’igikoma, amata, imikeka bicaraho, amasafuriya babatekeramo, ibikombe banyweramo n’ibindi byinshi kandi bigakorwa mu buryo buhoraho”.

Yungamo agira ati, “Ni mu gihe izirebererwa n’abaturage zo, mu kwita ku bana bazigana, bisaba ko abaturage twishakamo ubushobozi bwo kubabonera igikoma banywa, inkwi zo kugitekesha, isukari ugasanga ni ibintu bikunze kugorana kubibona ku gihe. Byibuze Leta igize itya, ikajya izigenera nk’ifu y’igikoma cyangwa isukari, noneho n’ababyeyi bagashyiraho akabo mu kwishakamo ibindi bisigaye, byarushaho kutwongerera imbaraga zigakora neza”.

Intego ya leta y’u Rwanda muri Politiki y’ingo mbonezamikurire y’abana bato, ni uko muri buri Mudugudu hakwiye kubarizwa nibura ingo eshatu abana bakurikiranirwamo, mu kubungabunga ubuzima bwiza, bagaburirwa indyo yuzuye, kwita ku isuku yabo no kubatoza imikino ikangura ubwonko bityo n’ababyeyi bikaborohereza gukora akazi kabo nta komyi.

Uwineza Florence umukozi w’Umurenge wa Rugengabare ushinzwe gukurikiranira hafi iby’imikorere y’ingo mbonezamikurire y’abana bato, asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kumvikanisha uruhare rw’abaturage mu gushyigikira imikorere yazo cyane ko hari nk’ababa bariyemeje gutanga umusanzu wifashishwa mu kubonera abana ibyo bagaburirwa cyangwa ibikenerwa ngo bitabweho mu bundi buryo, ntibawutangire ku gihe hakaba n’abatawutanga burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline avuga ko bagiye kurushaho kwigisha abaturage kugira ngo bongere imyumvire ku mikorere n’umumaro wazo, bityo barusheho kuzishyigikira.

Yagize ati: “Ibyo bigomba kujyana no kubaka ireme ry’izihari no kuzigeza ku rwego zose ziha abana ubumenyi bufatika, kugira ngo koko niba dukeneye u Rwanda rw’ahazaza ruzima mu nguni zose, abo bana babitegurirwe hakiri kare, bubakirwe n’ubushobozi mu buryo bw’imitekerereze n’ubuzima. Ni gahunda twifuza ko ishinga imizi dufatanyije n’abaturage kimwe n’abafatanyabikorwa dukorana umunsi ku munsi”.

Mu Rwanda nk’uko n’imibare y’Ikigo gishinzwe guteza imbere gahunda mbonezamikurire y’abana (NCDA) kibigaragaza, habarurwa ingo mbonezamikurire zisaga 70 z’icyitegererezo, izishamikiye ku bigo by’amashuri zibarirwa mu 3800, izegereye abaturage zigera mu 1900, izikorera mu ngo z’abaturage zo zikaba zibarirwa mu bihumbi 25.

Akarere ka Burera konyine kabarizwamo izigera 1226 kandi nabwo ngo ntizihagije, kuko ngo ugendeye ku mubare w’abana bahabarizwa b’abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ngo karacyakeneye kongeraho izindi ngo mbonezamikurire nibura 484.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza cyanee kuko mukurikirana abaturage.

Jdamour yanditse ku itariki ya: 25-09-2024  →  Musubize

Burera ifite ikibazo kuko aba tekinisiye bayo nta bwisanzure baba bafite mu kuvugisha ukuri ku gikwiye gukorwa kuko byanyurana n’ibyo abayobozi ba politiki baba bifuza kugaragaza.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka