Bugesera: Telefone zabafashije guhingira igihe

Abahinzi mu Karere ka Bugesera bavuga ko telephone zigendanwa zabafashije kumenya amakuru ajyanye n’ubuhinzi, gusaba inyongeramusaruro no kuyishyura bituma batongera kurara ihinga.

Telefone zigendanwa zafashije abahinzi kumenya amakuru bituma bahingira igihe
Telefone zigendanwa zafashije abahinzi kumenya amakuru bituma bahingira igihe

Umuhinzi witwa Jacqueline Bakanirora wo mu Murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera, avuga ko ikoreshwa rya telefone mu buhinzi ryabafashije byinshi kuko abasha kubona ubutumwa bugufi bumuteguza gutegura umurima, akabasha gusaba imbuto n’ifumbire ndetse akabasha kwishyura.

Ati “Iyo igihe cy’iyandika kigeze kugira ngo tuzabone inyongeramusaruro, sms ziratambuka nkazibona, nkahita ntumiza ibyo nzafata, menya amakuru agezweho mpamagaye umukangurambaga wacu noneho ikanamfasha kwishyura za nyongeramusaruro nafashe. Udafite telefone ibi byose ntibyakorohera.”

Ibi ngo byabafashije kutarara ihinga kuko amakuru bayamenyera igihe ndetse n’ibyo basaba bakabikorera igihe.

Avuga ko ataratunga telefone byamusabaga kujya kubaza amakuru ku mukangurambaga w’ubuhinzi bigatuma rimwe na rimwe adahingira igihe.
Ariko nanone yifuza ko bahabwa telefone zigezweho za Smartphone kugira ngo babashe guhangana n’ibyonnyi.

Agira ati “Bishoboka baduha Smartphone kuko hari igihe ugera mu murima ugasanga ibyonnyi byagezemo kandi udafite uko uhita ugera ku mukangurambaga ako kanya nyamara ufite smart wahita ufotora ukamwoherereza ifoto akaba yagusobanurira ubwoko bw’ibyonnyi n’umuti wakoresha kugira urwane ku bihingwa byawe utazabura umusaruro.”

Nteziryayo Samuel avuga ko atarabona telefone byamusabaga kujya ku mukangurambaga kubaza igihe cyo kwandika abashaka nkunganire kizatangirira akaba ari nawe umufasha kwiyandikisha n’ibindi.
Ibi ngo byaramugoraga dore ko ngo kenshi atahingiraga igihe bityo n’umusaruro ukaba mucye.

Yifuza ko bajya babonera ku gihe inyongeramusaruro ndetse bakanafashwa kubona amapompo abafasha gutera imiti irwanya ibyonnyi mu bihingwa.

Ati “Hari inyunganizi tubura kandi ari ngombwa nk’ubu kubera ibibazo by’indwara n’ibyonnyi bisaba ko twaba dufite amapompo n’imiti byongeye igihembwe cy’ihinga gishize ntabwo inyongeramusaruro twaziboneye igihe, babidufashijemo twarushaho kubona umusaruro.”

Umukozi w’Umuryango ukorana n’abahinzi, Tubura, ushinzwe itumanaho, Bagambiki Evariste, avuga ko icyifuzo cy’abahinzi cyo gufashwa kubona telefone zigezweho bakigejejweho kandi bateganya kugikemura.

Yagize ati “Yego icyo kifuzo bakitugejejeho ariko turimo kureba ko byashoboka mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha twatangira igeragezwa ryo kubagezaho telefone zigezweho kuko twasanze ari ingenzi.”

Naho ibijyanye n’amapompo, ngo hari abahinzi batangiye kuyabona ndetse n’abatarayabona ngo bashonje bahishiwe by’umwihariko ariko ngo bakaba barimo gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na RAB uburyo inyongeramusaruro zajya zibonekera igihe kandi zikaboneka buri gihe cyose umuhinzi abikenereye.

Guhera mu mwaka wa 2018 nibwo abahinzi bakorana na Tubura mu kubona inyongeramusaruro batangiye guhabwa telefone bakazishyura buhoro buhoro hagamijwe kubafasha kugera ku ikoranabuhanga, kumenya amakuru ajyanye n’ubuhinzi, gusaba nkunganire no kwishyura.

Mu Turere 27 Tubura ikoreramo imaze gutanga telefone ku bahinzi 65,169 ariko bakaba bateganya kuzaba bamaze gutanga 109,128 mu mwaka wa 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka